Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Nyuma yo gusoza GMT 2021, FRVB bateguye irindi rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatanu

radiotv10by radiotv10
29/06/2021
in SIPORO
0
Nyuma yo gusoza GMT 2021, FRVB bateguye irindi rushanwa rizatangira kuri uyu wa Gatanu
Share on FacebookShare on Twitter

Ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021 nibwo mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball (FRVB) basoje irushanwa ryo kwibuka abari abanyamuryango b’iri shyirahamwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gisagara Volleyball Club mu bagabo yatwaye igikombe mu gihe RRA yagitwaye mu bagore.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Tiwtter, Ishyirahamawe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahamije ko guhera tariki ya 2 Nyakanga kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2021 hazakinwa irushanwa ryo kwibohora.

Mu irushanwa riheruka, Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatwaye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 abari abanyamuryango ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gisagara VC yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abagabo mu gihe RRA yatwaye iki gikombe mu cyiciro cy’abagore.

Gisagara Volleyball yatwaye igikombe itsinze REG VC amaseti 3-1. Gisagara VC yari yageze ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda UTB VC amaseti 3-2 muri ½ cy’irangiza.

Image

Gisagara VC ubwo yari imaze kwegukana igikombe cya GMT 2021

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club (RRA WVC) yatsinze APR WVC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma. RRA yageze ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda Nairobi Water amaseti 3-0 muri ½ cy’irangiza.

Mu gutanga ibihembo, Gisagara VC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) mu gihe REG VC yahawe miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho UTB VC ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Image

RRA Women Volleyball Club yatwaye GMT 2021 mu cyiciro cy’abagore

Mu cyiciro cy’abagore naho RRA WVC yahawe igikombe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW), APR WVC ihabwa miliyoni imwe (1,000,000 FRW) naho Nairobi Water ifata ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

Sunrise FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri yaherukagamo mu myaka irindwi ishize

Next Post

AMAG The Black utaremeye indirimbo nshya ya Mico The Best, yahamije ko bafitanye indirimbo igiye gusohoka

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete
IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

16/11/2025
Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAG The Black utaremeye indirimbo nshya ya Mico The Best, yahamije ko bafitanye indirimbo igiye gusohoka

AMAG The Black utaremeye indirimbo nshya ya Mico The Best, yahamije ko bafitanye indirimbo igiye gusohoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.