Nyuma yo gutenguhwa kenshi n’abantu yagiye gutura mu ishyamba ry’inzitane ngo yibanire n’inyamaswa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunye-Congo Matofari Kalimbiro Fidele uzwi cyane nka Musemakweli avuga ko yagiye kwibera mu ishyamba ry’inzitane rwagati kugira ngo yibanire n’inyamaswa nyumo yo kubona ko nta keza k’abantu nkuko abivuga.

Amashusho dukesha Afrimax, yanditswemo inkuru na RADIOTV10, agaragaza uyu mugabo mu ishyamba ry’inzitane ritoshye rwagati aho afite inzu iri muri iryo shyamba.

Izindi Nkuru

Iki kinyamakuru gisanzwe gitangaza inkuru z’amashusho kuri YouTube, cyasuye uyu mugabo uvuga ko abantu benshi bamuzi nka Musemakweli, akibwira icyatumye ahitamo kujya kuba muri iri shyamba amazemo imyaka itanu.

Avuga ko mu buzima bwe yizeye abantu cyane aho yakunze gukora akazi k’ubukomisiyoneri.

Ati “Abantu baje kuntenguha, iyo nabajyanaga aho nabashakiye bagura ibibanza cyangwa inzu, ntacyo bampaga kandi ari njye wabahuje n’abo bagurira. Byarangiye numva ngira umutima mubi kuko nta nyungu nakuraga mu byo nakoraga.”

Akomeza agira ati “Abantu nasanze ari babi cyane, uzi ko umuntu aguhemukira ukumba ubuzima urabwanze ukumva waniyahura.”

Avuga ko nyuma yo kubona ko nta keza k’abantu, yahisemo kubajya kure akajya kuba aho azajya abona inyamaswa ngo kuko zo abona zidashobora kumutenguha nk’abantu.

Ati “Hari umugani uvuga ngo ‘biraruta kubaho wenyine kurusha kubana n’abahemu’. Ni na yo mpamvu nahisemo kuza kwibera muri iri shyamba kugira ngo ndebe ko nabona amahoro. Aha nzibanira n’inyoni n’inyamaswa zo mu ishyamba ariko ntaho nzahurira n’umuntu ngo yongere ampemukire.”

Matofari Kalimbiro Fidele ugaragara nk’umusirimu nubwo yibera mu ishyamba, afite umurasire w’izuba umufasha kubona umuriro wo gukoresha kuri mudasobwa ye akunze kwifashisha yandika ndete anasoma ibigezweho ku Isi.

Rimwe na rimwe ajya kwitemerera muri iri shyamba
Asanzwe ari umusirimu aba ari kwandika kuri mudasobwa
Ngo yazinutswe ikitwa umuntu
Avuga ko kuba mu ishyamba bimuha amahoro kurusha
Akunda gusoma ibitabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru