Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yakiriye Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, ugiriye uruzinduko muri iki Gihugu nyuma y’iminsi micye kigenderewe n’intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022 byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, bugira buti “Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye by’i Gitega, nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu ruzinduko mu Burundi mu ihuriro rya Kiliziya Gatulika hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza Perezida Ndayishimiye n’umugore we Angeline Ndayishimiye bari kumwe na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda waherekejwe na Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyoseze ya Butare ndetse na bamwe mu bihayimana bo mu Burundi.
Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye basanzwe ari abakristu ba Kiliziya Gatulika, bakaba bakunze no kugaragara bitabiriye igitambo cya misa.
Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda nyuma y’iminsi ibiri yakiriye Minisititi w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ibi byose bibaye mu gihe u Burundi n’u Rwanda bari mu nzira zo kuzahura umubano umaze imyaka irindwi urimo igitotsi cyanahungabanyije imigenderanire n’imikoranire y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10