Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nzajya gukorera ikiruhuko mu rwuri rwe- Muhoozi yavuze ko akumbuye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nzajya gukorera ikiruhuko mu rwuri rwe- Muhoozi yavuze ko akumbuye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kuzamurwa mu mapeti agahabwa irya General riruta ayandi mu Gisirikare cya Uganda, yavuze ko akumbuye Perezida Paul Kagame, anatangaza aho azakorera ikiruhuko.

Muhoozi Kainerugaba wambitswe ipeti rya General aherutse guhabwa na Se Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagaragaje ko akumbuye Perezida Paul Kagame akunze kwita Sewabo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, General Muhoozi yagize ati “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo.”

General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi, muri uyu mwaka yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri, zombi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.

Mu ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe uyu mwaka, yanagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe tariki 15 Werurwe 2022.

Icyo gihe Muhoozi akimara kugera muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kumugabira Inka z’Inyambo.

Mu butumwa bwe, icyo gihe yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Nyuma y’ukwezi kumwe agabiwe, Muhoozi yongeye gushimira Perezida Paul Kagame, anamumenyesha ko Inka zamugezeho amahoro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter tariki 16 Mata 2022, bwari buherekejwe n’umushumba ashoreye Inka z’inyambo, Muhoozi yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanyi.”

Muhoozi Kainerugaba aherutse guhabwa ipeti rya General ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

UK: Minisitiri w’Imari yirukanywe bitunguranye nyuma y’ukwezi n’igice ahawe inshingano

Next Post

Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.