Nzajya gukorera ikiruhuko mu rwuri rwe- Muhoozi yavuze ko akumbuye Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kuzamurwa mu mapeti agahabwa irya General riruta ayandi mu Gisirikare cya Uganda, yavuze ko akumbuye Perezida Paul Kagame, anatangaza aho azakorera ikiruhuko.

Muhoozi Kainerugaba wambitswe ipeti rya General aherutse guhabwa na Se Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagaragaje ko akumbuye Perezida Paul Kagame akunze kwita Sewabo.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, General Muhoozi yagize ati “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo.”

General Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe urimo igitotsi, muri uyu mwaka yagendereye u Rwanda inshuro ebyiri, zombi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.

Mu ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe uyu mwaka, yanagabiwe Inka z’inyambo na Perezida Paul Kagame ubwo yamutemberezaga mu rwuri rwe tariki 15 Werurwe 2022.

Icyo gihe Muhoozi akimara kugera muri Uganda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwo kumugabira Inka z’Inyambo.

Mu butumwa bwe, icyo gihe yagize ati “Mu muco wacu duhuriyeho by’umwihariko nkatwe twakuriye mu miryango y’aborozi nka Banyankore, Banyarwanda, Karimojong, Dinka na Masai nta kintu gihebuje kigaragaza ubucuti nko kuba umuntu yakugabira Inka. Afande Kagame yampaye Inyana icumi mu nka ze z’Inyambo.”

Nyuma y’ukwezi kumwe agabiwe, Muhoozi yongeye gushimira Perezida Paul Kagame, anamumenyesha ko Inka zamugezeho amahoro.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter tariki 16 Mata 2022, bwari buherekejwe n’umushumba ashoreye Inka z’inyambo, Muhoozi yagize ati “Umunsi ubanziriza Ejobundi hashize nakiriye Inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu guhera uyu munsi ndi Inkotanyi.”

Muhoozi Kainerugaba aherutse guhabwa ipeti rya General ariko yamburwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru