• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Obasanjo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Abakuru b’u Rwanda na DRC yavuze ikigiye gukurikiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, uri mu bahuza mu biganiro byo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame, yahise yerecyeza i Kinshasa anaganira na Tshisekedi, aho yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Abayobozi bombi, byari byiza, kandi ko agiye gushyikiriza raporo Perezida wa Togo wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Olusegun Obasanjo yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro hirya y’ejo hashize, ku wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Obasanjo, byagarutse ku mahoro mu karere.

Nyuma y’uru ruzinduko Olusegun Obasanjo yagiriye mu Rwanda, yahise yerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na ho yakirwa n’Umukuru w’iki Gihugu Félix Tshisekedi.

Perezidansi ya DRC, ivuga ko kuri uyu wa Gatatu “Perezida Félix Tshisekedi yahuye n’uwabaye Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango Uharanira Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC) mu gushaka ibisubizo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bivuga ko nyuma y’ikiganiro cyamaze amasaha hafi abiri, Obasanjo yavuze ko yagiye muri Congo avuye no mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Yagize ati “Ibiganiro nagiranye n’abavandimwe banje babiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demomakarasi ya Congo, biri mu nzira nziza.”

Obasanjo yatangaje ko azahita yerecyeza muri Togo, guhura na Perezida w’iki Gihugu, Faure Gnassingbé wagawe ishingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho azamushyikiriza raporo y’uru ruzinduko rwe yagiriye mu Bihugu byombi [u Rwanda na DRC].

Yagize ati “Dufite umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari we Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo. Nzajya i Lomé kumugezaho Raporo kugira ngo harebwe igikwiye gukorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke mu karere.”

Olusegun Obasanjo kandi yaboneyeho gushima intambwe ikomeje guterwa mu biganiro biriho bikorwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar, avuga ko na byo ari ibyo guha agaciro.

Ku wa Kabiri Obasanjo yari yakiriwe na Perezida Kagame

Bucyeye bwaho kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Tshisekedi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Umugabo wagiye kureba umugore we wari kumwe n’undi mu gicuku byarangiye ahasize ubuzima

Next Post

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.