Operasiyo Iranzi Jean Claude muri USA: Antha avuze ukuri kutari kuzwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umukinnyi wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Iranzi Jean Claude yerecyeje muri Leta Zunze Ubumwe za America. Hamenyekanye amakuru mpamo y’ikimujyanye ndetse hanasobanurwa niba azagaruka cyangwa atazagaruka.

Iranzi Jean Claude yuriye rutemikirere mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022 aho yari aherekejwe n’umuryango we ukamugeza ku kibuga cy’Indege i Kanombe.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wacu, Mucyo Biganiro Antha, usanzwe ari inshuti ya Iranzi Jean Claude, yavuze ko urugendo rw’uyu mukinnyi yarugize ibanda rikomeye ku bushake bwe.

Antha yavuze ko Iranzi ajya kugenda, yabanje kumuganiriza akamubitsa ibanga azamena ubwo azaba amaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za America ubu akaba yamaze kugerayo muri Leta ya Indiana.

Iranzi Jean Claude yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America ku butumire bwa Buyoya wakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda ubu utuye muri Leta Zunze Ubimwe za America.

Uyu Buyoya waganiriye na Iranzi Jean Claude uburyo azagera muri Leta Zunze Ubumwe za America akigumirayo ashakishirizayo imibereho, yamusabye kwegeranya ibyangombwa byose by’amakipe yakiniye ndetse n’ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ngo ibi byangombwa ni byo yajyanye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo yemeze ko atazigera acika, bituma bamuha Visa.

Biganiro Antha, yagize ati “Iranzi yabonye Visa ku wa Kabiri w’icyumweru cyashize, arayibika abigira ibanga, ku wa Gatandatu ni bwo yari afite urugendo, saa mbiri z’ijoro ni bwo yari ageze ku kibuga cy’indege n’umuryango we gusa, ntawundi muntu ubizi.”

Antha avuga ko ubwo Iranzi yari akigera mu ndege yamwandikiye ubutumwa amumenyesha iri banga rye ko agiye gushakishiriza imibereho muri USA.

Ati “Arambwira ati ‘nshuti yanjye, ibi bintu nkubwiye ntabwo nshaka ko ubivuga, uzabivuge nagezeyo’ arambwira ati ‘ngiye mu mujyi nyine’. Irangi yagiye Rayon Sports itabizi, nanjye iyo mbivuga nari kuba muvuyemo.”

Antha wabaraga inkuru y’igenda rya Iranzi, yagize ati “Iranzi agiye mu bukwe bwa Buyoya ariko iyo umaze kugerayo, ufata ubutumire n’ibindi bitandukanye wajyanye ukabishyira ku ruhande, ugahita utangira akazi ugatangira gushaka ibindi byangombwa byo kuba hariya tutakwirirwa tuvuga mu mazina, mu yandi magambo, abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, aba APR, abakunzi ba Iranzi Jean Claude, Iranzi Jean Claude kwaheri n’umupira w’amaguru.”

Iranzi yamaze kugera muri USA yakirwa na Buyoya

OPERASIYO YOSE YUMVE HANO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru