Monday, March 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
P.Kagame yakosoye imvugo itagoroye ya Ramaphosa kuri RDF anamuha ubutumwa niba Igihugu cye cyifuza guhangana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakosoye imvugo igoramye yakoreshejwe na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, aho yise RDF umutwe w’inyeshyamba, amubwira ko ari “Ingabo z’Igihugu, atari inyeshyamba” anamubwira kandi ko niba Igihugu cye cyifuza guhangana, u Rwanda rufite uburyo ruzabyitwaramo igihe cyabyo nikigera.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijoro ryacyeye, mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, asubiza ubundi burebure bwatanzwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo yunamiraga abasirikare 13 b’Igihugu cye baguye mu mirwano muri DRC.

Perezida Kagame yavuze ko muri iki cyumweru yagiranye ibiganiro bibiri na Ramaphosa, birimo icyo bagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, byombi byagarukaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Ibyagiye bitangazwa kuri ibi biganiro yaba ibyatambutse mu bitangazamakuru n’ibyatangajwe na Perezida Ramaphosa ubwe, byose byuzuye kugoreka kwinshi, kwibasira ndetse n’ibinyoma. Niba hashobora gutangazwa ibihabanye n’ibyaganiriweho bigatangazwa mu matangazo yo ku karubanda, ibyo bigaragaza uburemere bw’uko ibibazo bikomeye biri gukemurwa.”

Mu mvugo yakoreshejwe na Ramaphosa mu itangazo yanyujije kuri X avuga ku mpfu z’abasirikare 13 b’Igihugu cye, yavuze ko kubura ubuzima kwabo kwaturutse “ku gukaza umurego w’imirwano y’umutwe w’inyeshyamaba wa M23 n’umutwe wa Rwanda Defence Force (RDF)…”

Mu butumwa bw’Umukuru w’u Rwanda busubiza ubwa Ramaphosa, yakomeje avuga ko hari ibyo yifuza gutangaho umucyo ku byavuzwe na mugenzi we, ati “icya mbere, Rwanda Defence Force ni Ingabo ntabwo ari inyeshyamba.”

Naho ku kijyanye n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC zahawe izina rya SAMIDRC; Perezida Kagame yavuze ko atari ingabo zagiye gucunga amahoro, ndetse ko zitari zikwiye guhabwa ijambo mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo.

Ati “Zahawe uburenganzira na SADC nk’izazanye umwiryane zishora mu mirwano yo gufasha Guverinoma ya DRC kwivuna abaturage bayo, bakorana n’imitwe y’Abajenosideri nka FDLR igambiriye guhungabanya u Rwanda, ndetse zinagamije gushoza intambara ku Rwanda ubwazo.”

Yakomeje yibutsa kandi ko izi ngabo za SAMIDRC zaje zisimbura bisa nko kwirukana ingabo zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu buryo bufatika z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi ko izi za SADC zazambije ibintu zikanahindanya isura y’ibiganiro by’amahoro byariho bikorwa.

Ati “Perezida Ramaphosa ntiyigeze atanga umuburo uwo ari wo wose, ahubwo atanga ubutumwa mu rurimi rw’iwabo ntanabashije kumva. Yasabye ubufasha bwo kuba Ingabo za Afurika y’Epfo zabona amashanyarari, ibiryo n’amazi, kandi tuzafasha mu kubatangira ubutumwa.”

Perezida Kagame yakomeje kandi avuga ko muri ibyo biganiro, Ramaphosa yamwemereye ko “Nta basirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na M23, ahubwo ko byakozwe na FARDC.”

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko niba Afurika y’Epfo yifuza gukomeza gutanga umusanzu binyuze mu nzira z’amahoro, byaba ari amahire, ariko ko iki Gihugu kidafite umwanya mu butumwa bw’amahoro cyangwa mu buhuza. Ati “Ariko niba Afurika y’Epfo yifuza guhangana, u Rwanda rufite uburyo ruzabyitwaramo muri uwo mujyo umunsi nugera.”

Ni mu gihe kandi Perezida Ramaphosa akomeje gushyira ku gitutu n’abaturage b’Igihugu cye, bamunenga uburyo yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare muri DRC none bakaba bari kuhatikirira, bakamusaba ibisobanuro no kuba yafata icyemezo cyo kubacyura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. akumiro says:
    1 year ago

    ariko se umuntu arohereza abasirikare kurugamba yumva batazapfa?? (Ramaphosa atekereza ko abasirikare be bazajya barasa abandi bagatega umutwe ntibasubize?) nareke kwiriza nk’umwana

    Reply

Leave a Reply to akumiro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Next Post

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Related Posts

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ikibazo cy’ibishyimbo byaranduwe mu Mujyi wa Kigali cyagatsweho na Komiseri muri FPR-Inkotanyi akagaya Abayobozi babikoze, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari...

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umubare w’abakora akazi katemewe k’uburaya muri uyu Mujyi umaze kugera ku bihumbi icyenda (9...

Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

by radiotv10
30/03/2026
0

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique ahagiye kubera irahira rya Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa...

Eng.-PM Dr. Nsengiyumva Arrives in Bangui to Represent President Kagame at Touadéra’s Inauguration

Eng.-PM Dr. Nsengiyumva Arrives in Bangui to Represent President Kagame at Touadéra’s Inauguration

by radiotv10
30/03/2026
0

The Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, has arrived in Bangui in the Central African Republic, where he will attend the...

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

Nyamagabe: Haravugwa umusaruro wagezweho nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko hari benshi bakoresha amazi mabi

by radiotv10
30/03/2026
0

Nyuma yuko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bugaragaje ko 18.4% by’abatuye Akarere ka Nyamagabe bagikoresha amazi mabi, hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi...

IZIHERUKA

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo
AMAHANGA

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

by radiotv10
30/03/2026
0

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

30/03/2026
Icyo Umuvugizi wa M23 avuga ku bihano America yamufatiye rimwe na Gen.(Rtd) Kabarebe

AFC/M23 yatangaje amazina n’umubare w’abahitanywe n’ibindi bitero byakoranywe ubugome ndengakamere

30/03/2026
Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

30/03/2026
Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

Icyo BadRama wiyemeje kuvuga nabi u Rwanda yatangaje nyuma yo gukumirwa mu gitaramo cyarimo Abanyarwanda

30/03/2026
Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

30/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Why Did European Media Black Out the Surrender of Mercenaries in Kivu?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Perezida wo muri Afurika yahaye icyifuzo Trump abona ari we wenyine ugifitiye ubushobozi

AFC/M23 yatangaje amazina n’umubare w’abahitanywe n’ibindi bitero byakoranywe ubugome ndengakamere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.