P-Square bakoze igitaramo cyo kwiyunga baca bugufi basaba abafana imbabazi ko babatengushye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanzi bakomeye muri Afrika bahuriye mu itsinda rya P. Square ari bo Peter Okoye na Paul Okoye, baherutse kwiyunga, bakoze igitaramo cy’amateka cyo kwiyunga, banyuzamo baca bugufi basaba imbabazi abafana babo ko babatengushye bagashyamirana.

Bari bamaze imyaka itanu badacana uwaka gusa mu minsi ishize, bongeye gusubirana bariyunga ndetse bahita bateguza Isi ko bazakora igitaramo gishimangira ko biyunze.

Izindi Nkuru

Aba bagabo bari bamaze imyaka itanu barebana ay’ingwe buri wese aririmba ku giti cye, banizihirije hamwe isabukuru y’imyaka 40 bamaze babonye izuba.

Mu gitaramo cy’amateka bakoze mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Peter Okoye na Paul Okoye bakigera ku rubyiniro babanje guca bugufi bashyira amavi hasi basaba imbabazi abafana kuba barabatengushye bakaba bari bamaze iyi myaka yose batabaririmbira.

Muri iki gitaramo kiswe Livespot X Festival cyabereye i Lagos, bagize bati “Turasaba imbabazi ku bwo gutandukana, turusaba imbabazi byimazeyo abafana bacu bose bo ku Isi. turashaka ko abantu bose ku isi bamenya ko dusaba imbabazi.”

Ubwo bavugaga ibi, bamwe mu bafana na bo bagaragazaga ko bishimiye kuba aba bahanzi bagiye kongera kubaha ibyishimo ari na ko bagaragaza ko imbabazi babasabye bazibahaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru