Rulindo: Abantu 11 barimo abayobozi bafashwe barenze ku mabwiriza bahita bajyanwa kuri Polisi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 11 barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo n’ushinzwe irangamimerere muri uyu Murenge, bafashwe bari mu birori byo kwiyakira barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bahita bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ngo bigishwe.

Abafashwe ni abatashye ubukwe bwabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo.

Izindi Nkuru

Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Ushinzwe irangamimerere muri uwo Murenge na Gitifu w’Akagari bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rulindo kugira ngo bigishwe.

Abo bantu bose bafashwe nyuma yo kujya mu birori byo kwiyakira bavuye mu bukwe ku Murenge wari wasezeranyije imiryango 10 ariko muri uyu muryango hakagaragaramo umuntu umwe wanduye Covid-19 ndetse no mu bari babutashye harimo abatarakingiwe inkingo zose ziteganywa, ndetse bamwe ntibari bipimishije Covid-19 nk’uko amabwiriza abiteganya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, avuga ko bakoze amakosa yo kudasuzuma neza niba koko uyu muryango wari wujuje ibisabwa kugira ngo ukore ubukwe muri ibi bihe hariho ingamba zo kubahiriza Covid-19, akagira inama bagenzi be yo kuba maso kugira ngo batagwa muri ayo makosa.

Yagize ati “Twasezeranyije imiryango irimo n’uyu [utari wubahirije ibisabwa] ariko kubera ko baje bakerewe, ababishinzwe ntibagenzuye neza niba bujuje ibisabwa harimo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu basinyiye uyu muryango habonetsemo n’uwanduye Covid-19. Ndasaba bagenzi banjye kujya bagenzura neza kandi ntibirare ngo bagendere ku kizere batagwa mu makosa natwe twaguyemo.”

Niyoniringira Angelique wakoze ubukwe yemeye amakosa bakoze anabisabira imbabazi.

Yagize ati “Turemera ko habayeho amakosa kandi turasaba imbabazi, ntabwo twubahirije amabwiriza asabwa yo kwirinda iki cyorezo, nagira inama abandi bateganya ubukwe kujya birinda icyatuma bagwa mu makosa nk’aya kuko Covid-19 iriho, bubahirize ibisabwa n’inzego z’ubuzima.”

CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asaba inzego bireba kurushaho kuyakurikirana.

Yagize ati “Tuributsa abaturage ko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurinda ubuzima bwabo, Covid-19 irandura ku muvuduko uri hejuru, bagomba kwikingiza byuzuye kugira ngo bibongerere ubudahangarwa bw’umubiri.”

Ubusanzwe amabwiriza areba ibirori by’ubukwe, gusezerana imbere y’ubuyobozi bwa Leta no mu rusengero, asaba abantu bose bategura ibi birori bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye, ndetse bakaba banipimishije mu masaha 24 mbere y’umunsi w’ibirori.

Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’ibanze bw’aho bizabera mu minsi irindwi mbere y’uko biba, kandi ababikora bakanipimisha mbere y’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru