Papa yashyizeho Musenyeri mushya wa Byumba usimbuye Nzakamwita uharanira imibanire myiza y’imiryango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yashyizeho Musengamana Papias nk’Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Byumba, asimbura Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Byatangajwe n’Intumwa Nkuru ya Papa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, ko Papa Franicis yagize Musengamana Papias, Umushumba wa Diyoseze ya Byumba.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’Intumwa Nkuru ya Papa ryasohotse kuri uyu wa Mbere, rivuga ko kandi Papa Francis yemereye Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musengamana yari umuyobozi mukuri wa Seminari nkuru ya Nyakibanda aho yabifatanyaga no kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyoseze Kabgayi, Musenyeri Smaradge Mbonyintege.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988).

Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

Asimbuye Musenyeri Servilien Nzakamwita w’imyaka 78 umaze imyaka 50 ahawe Ubusaseridoti, akaba amaze imyaka 25 ari Umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Servilien Nzakamwita azwiho guharanira imibanire myiza y’abagize imiryango, aho asanzwe anafite gahunda zihamye zigamije guteza imbere iyi gahunda.

Papa yemereye Musenyeri Nzakamwita kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru