Pasiteri uregwa kunyereza Miliyoni 32 yo kubaka Piscine ya ADEPR yasabye Urukiko kuzajya kureba ko idahari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bunganira Pasiteri Sindayigaya Theophile ukurikiranyweho kunyereza Miliyoni 32 Frw mu kubaka Piscine ya Hotel y’Itorero rya ADEPR iri ku Gisozi, yasabye Urukiko kuzajya kuri iyi hoteli kureba ko ubwo bwogero budahari ku buryo yaregwa kunyereza amafaranga yagenewe kuyubaka.

Uru rubanza rw’Ubujurire ruregwamo bamwe mu bahoze ari abayobozi b’Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho kunyereza amafaranga abarirwa muri za Miliyari, rwasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2020.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruburanisha uru rubanza, rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu z’ubujurire bwabwo, bugaruka kuri bamwe mu baregwa barimo Pasiteri Sindayigaya Theophile, bushinja kunyereza Miliyoni 32Frw mu kubaka ubwogero bwa Hoteli Dove.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Pasiteri Sindayigaya Theophile yahawe izi miliyoni nyamara atari we wubatse iyi Piscine ahubwo yarubatswe na Ngarambe.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko kuzagumishaho igihano cyahawe Pasiteri Sindayigaya Theophile cyo gufungwa imyaka 7 no gusubiza miliyoni 32Frw.

Uyu mukozi w’Imana na we wahawe umwanya wo kwiregura, yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ari ibinyoma.

Yavuze ko atakorewe ubugenzuzi ngo bugaragaze ko yanyereje izi miliyoni 32 Frw kandi ko Piscine ashinjwa kunyereza umutungo wayo, yubatswe ndetse n’ubu igihari ikaba ikoreshwa.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yavuze ko iriya Piscine yari yahawe agaciro ka Miliyoni 67 Frw ariko we ziriya Miliyoni 32 Frw yahawe zari izo kugura ibikoresho birimo sima ndetse n’ibyuma byo kubakisha.

Yatangaje ko aya mafaranga yahawe yayakoresheje icyo yagenewe ndetse ko ibyo bikoresho yabiguze muri Quincallerie ya Mukabera Mediatrice, na we akaza kubishyikiriza Mukakamari wari ushinzwe kubika ibikoresho byo kubaka Dove Hotel.

Pasiteri Sindayigaya Theophile yavuze ko iyi Piscine igihari kandi ko yubatswe n’ibikoresho yaguriye ariya mafaranga.

Me Bayingana Janvier umwe mu bungaira Pasiteri Sindayigaya Theophile, we yasabye Urukiko kuzajya ahari Dove Hotel ku Gisosi rukareba ko iyi piscine idahari koko.

Uyu munyamategeko yanasabye Urukiko kuzahamagaza uwitwa Ngarambe wubakishije iyo piscine kugira ngo avuge ahavuye amafaranga yakoreshwejwe.

Me Bayingana Janvier yasabye Urukiko kuzagira umwere umukiliya we rukamuhanaguraho ibyaha kuko ntabyo yakoze.

Abandi baregwa muri uru rubanza, na bo bahawe umwanya barisobanura. Uru rubanza rurakomeza kuburanishwa kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru