Honduras: Uwahoze ari Perezida ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge yatawe muri yombi bisabwe na USA ahita yoherezwayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Igihugu cya Honduras bwoherereje Leta Zunze Ubumwe za America, uwahoze ayobora iki Gihugu [Honduras], Juan Orlando Hernández ukurikiranyweho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Perezida Juan Orlando Hernández wahoze ari umugabo ukomeye muri America yo hagati, yavuye ku butegetsi mu kwezi gushize.

Izindi Nkuru

Leta Zunze Ubumwe za America zasabye ubuyobozi bw’Igihugu cye kumuta muri yombi bukamwohereza kugira ngo aryozwe ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge akurikiranyweho.

Hernández wayoboye Honduras mu myaka umunani ishize akaba amaze ukwezi kumwe avuye ku butegetsi, yoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Kabiri.

Amashusho yagaragaye uyu mugabo yoherezwa, agaragaza arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe aho abari bamutwaye bamukuye iwe bari bambaye imyenda idatoborwa n’amasasu ndetse na we ubwe yambitswe iyo myenda ndetse yambaye amapingu ku maboko no ku maguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mbere y’uko afatwa, yari yatambukije kuri Twitter ye ubutumwa bw’amajwi aho yagiraga ati “Ni ibihe bitoroshye ntashobora kugira undi mbyifuriza. Niteguye kwitanga njye ubwanjye ku bushake ubundi nkiregura mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga, mu murwa mukuru w’Igihugu cye, Tegucigalpa hatangiye guturitswa ibishahsi bya Fireworks ari nab wo yakuwe iwe ahari haje abantu benshi bari kwigaragambya bishimira ifatwa rye.

Uyu wahoze ari Perezida wa Honduras, udakunzwe namba, ashinjwa ibyaha binyuranye birimo ibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibya ruswa ndetse no gutuma Igihugu cye gikomeza kugarizwa n’ubukene no gutiza umurindi ibikorwa by’urugomo.

Ana María Torres, umwe mu banyeshuri ba kaminuza bari baje mu myiyerekano yo kwishimira itabwa muri yombi ry’uyu wahoze ari Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Ubutabera buhawe Honduras, yavuye ku butegetsi asenye Igihugu ubu agiye kubiryozwa.”

Yoherejwe muri America mu gihe kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Honduras yari yatangaje ko bakiriye ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za America bwo kohereza uyu wahoze ari Perezida w’Igihugu cyabo.

Yajyanywe yambaye amapingu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru