Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe

radiotv10by radiotv10
20/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Pasiteri yafunzwe nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi wari wamusuye yakoze urugendo rurerure apfiriye iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana utuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, akaba n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho urupfu rw’umugore wari waturutse mu Karere ka Nyagatare akajya kumusura akaza gupfira iwe.

Uyu Mupasiteri asanzwe ari n’Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubutaka muri uyu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu Mukozi w’Imana utuye mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi tariki 15 Kamena 2025 nyuma yuko umugore wari waje kumusura avuye mu Ntara y’Iburasirazuba apfiriye iwe.

Amakuru avuga ko uyu mukozi w’Imana yari yasuwe na nyakwigendera avuye mu Karere ka Nyagatare aho asanzwe afite urugo, ndetse uyu Mupasiteri akaba na we yarigeze kuhaba ahakorera umurimo w’ivugabutumwa, ku buryo bari basanzwe baziranye.

Ifungwa ry’uyu Mupasiteri ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko uyu Mupasiteri akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ku wa 13 Kamena 2025 uyu Mupasiteri wari usanzwe ari n’Umuyobozi mu Murenge w’iwabo yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko asuwe n’umugore akaza gupfira iwe ndetse n’umurambo ugasangwa mu nzu ye.”

Uyu Mukozi w’Imana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba warajyanywe gukorerwa isuzuma.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha cy’Ubwicanyi buturutse ku bushake gikekwa kuri uyu Mupasiteri, giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 11 =

Previous Post

Uko imirwano yifashe hagati ya Israel na Iran n’icyo impande zombi zivuga

Next Post

Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?

Hari icyizere abantu bagira ku masezerano y’amahoro ategerejwe hagati y’u Rwanda na Congo?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.