Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya

radiotv10by radiotv10
01/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwakwihanganira kuvugwa nabi ariko rutakwihanganira icyaruhungabanya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo byinshi biba bidafite ishingiro, ariko ko rudashobora kwihanganira icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu ijambo ryinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2024, ryatambutse mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2023.

Perezida Paul Kagame yatangiye yibutsa Abanyarwanda ibyiza bagezeho muri uyu mwaka basoje, byagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu birimo ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibya siporo byagize uruhare mu kuzanira amahirwe Abanyarwanda.

Muri ibyo bikorwa, harimo inama mpuzamahanga nka Women Delivery, iserukiramuco cya Giants of Africa, irushanwa rya Basketball rya BAL ndetse n’ibitaramo bya Global Citizen.

Yagize ati “Kwakira ibi birori, bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza Igihugu imbere.”

Yanagarutse kandi ku bikorwa byagezweho bikomeye nko gutangiza Ikigo IRCAD, ndetse n’uruganda rw’inkingo n’imiti rwa BioNTech.

Yavuze ko ibi byose bigerwaho kubera icyizere u Rwanda rwifitiye ndetse n’abafaranyabikorwa bakabona aho bahera bakirugirira, aboneraho kandi gushimira buri Munyarwanda ko bose bagenda bagira uruhare mu byo Igihugu kigeraho.

Gusa nanone yavuze ko muri uyu mwaka wa 2023, habayeho ibibazo birimo imyuzure yibasiye Intara y’Iburengerazuba yahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.

Nanone habayeho ibibazo by’umutekano biri mu karere ndetse n’ibiri ku mipaka ihuza u Rwanda na bimwe mu Bihugu, ariko yizeza Abanyarwanda ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bibazo bitabageraho.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abayobozi bacyo guhera kuri Perezida Felix Tshisekedi, bakunze kuvuga kenshi ko bifuza gutera u Rwanda, ndetse akaba aherutse kubisubiramo ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora iki Gihugu, akanavuga amagambo atari meza ku Rwanda no ku Mukuru warwo.

Muri ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwifuriza umwaka mwiza Abanyarwanda, ntiyagarutse ku byakunze gutangazwa na mugenzi we Tshisekedi, gusa yizeje Abanyarwanda ko nubwo hari abakomeje kwifuza kubahungabanyiriza umutekano, ariko ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ruhangane na bo.

Yavuze kandi ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu mu kugarura amahoro no kuyabungabunga mu Bihugu by’ibivandimwe bya Afurika bizifuza ko rubifasha.

Nk’uko Umukuru w’u Rwanda akunze kubyitsa Abanyarwanda, yongeye kubabwira ko ahabi bavuye, ari urugero rwiza rwo kudacika intege, ndetse ko nta heza batagera.

Ati “Iyo twibutse aho twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Tuzakomeza kubaba hafi-P.Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda yitsa ku miryango y’ababuriye ubuzima ku rugamba

Next Post

Hatanzwe umucyo ku byumvikana nk’ibishya mu bucuruzi byatumye bamwe bazamura amajwi

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku byumvikana nk’ibishya mu bucuruzi byatumye bamwe bazamura amajwi

Hatanzwe umucyo ku byumvikana nk’ibishya mu bucuruzi byatumye bamwe bazamura amajwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.