Tuzakomeza kubaba hafi-P.Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda yitsa ku miryango y’ababuriye ubuzima ku rugamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye Ingabo z’u Rwanda, aboneraho gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira Igihugu, ayizeza ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi.

Bikubuye mu butumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano busoza umwaka wa 2023, bwagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa Perezida Paul Kagame atangira yifuriza “abagore n’abagabo mu Ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya muhire.”

Yakomeje avuga ko umwaka mushya ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda u Rwanda no kurufasha kugera ku iterambere.

Ati “Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Akomeza agira ati “Ndabashimira umuhate n’ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’Ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.”

Yazirikanye kandi imiryano yabuze ababo batakarije ubuzima mu bikorwa byo kwitangira Igihugu. Ati “Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.”

Muri ubu butumwa Perezida Kagame akunze kugenera izi nzego mu bihe bisoza umwaka, yasoje asaba abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, gukomeza gukorana umurava n’ubwitange badahwema kugaragaza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru