Perezida Kagame bwa mbere yavuze ku bisa n’urusimbi byakenesheje benshi ntibisige Abajenerali n’Abaminisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Ababihombeyemo ntibazagira icyo babaza, ati “ahubwo bakwiye kujya muri 1930.”

Perezida Paul Kagame yagarutse ku bikorwa bimaze iminsi byo gushora imari mu bisa no kugerageza amahirwe byadutse muri iki gihe, byayobotswe n’ingeri zose kuva ku Bajenerali, Abaminisitiri kugeza ku baturage basanzwe, avuga ko bidakwiye ndetse ko ababigiyemo bakabihomberamo n’ababibashishikarije bari bakwiye kubibazwa.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’umushyikirano yahurije hamwe Abanyarwanda bose.

Izindi Nkuru

Ubwo yagarukaga ku migirire mibi ya bamwe mu bayobozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko hari ibyadutse muri iki gihe byo gushishikariza abantu gushora amafaranga mu bisa no kugerageza amahirwe.

Yavuze kandi ko ibi byayobotswe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.

Ati “Birimo abaminisitiri, birimo ba General, biri mu gisirikare biri mu gipolisi, mukajya aho mukajya muri ‘Chia seeds’ [ni bumwe mu buryo bwo muri ibi bikorwa] mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mwagiye kuturunda mu mwobo uri budutware mukaza ngo ‘urareba tugomba gufasha abaturage’…mufasha abaturage? Ayo mafaranga iyo uyabaha se ahubwo niba ushaka gufasha abaturage.”

Avuga ko abijandika muri ibi bikorwa baba bashaka gukira vuba ariko ko bwa bukire baba birukiye birangira batabubonye, asaba abantu gukora bicye byiza.

Ati “Warangiza ukaza mu bagomba gufashwa na Leta, iyaba ari wowe warwaraga Bwaki ahubwo, bariya bana bazira ubusa…iyaba yagushiragaho ukarwara Bwaki wabyumva.”

Perezida Kagame yavuze ko nta faranga na rimwe rizajya gufasha abahombeye muri ubu bwambuzi, kuko hari byinshi Leta ikwiye gukora.

Ati “Abantu ba tombola ahubwo aho bakwiye kujya ni hehe? 1930 iracyabaho? Aho ni ho bakwiye kujya. Ari uwabishutse abantu, ari uwabigiyemo, bose bakwiye kujya aho, bagahurirayo noneho bakabikemura.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko abayobozi bishoye muri ibi bikorwa bitanoze bakwiye kubivamo ntibakomeze gutegereza ko hari uzaza kubibabwira.

RADIOTV10

Comments 5

  1. Karasira Jean Claude says:

    Ni ukuri rwose babihe umurongo kuko ubona ko birimo gutera ubukene mubantu cyane cyane urubyiruko.

    • Paul says:

      Arko x Koko nabantu bize bakaminuza baba umutwaro kuri leta kugera ubwo ibasaba ati mureke ku betting ngaho araban.ubwo kuko bahombye baraje ati nyuma yo kubona ko abaturage babangamiwe niyi mikino ibaye ihagaritswe .Kandi Ari impamvu yo guhombya ba nyirayo

  2. Rev Nsengiyumva Dieudonne says:

    Nyakubahwa wacu rwose arakoze. Kuko abantu bagiye kuzasara, ndetse njye mbona ibyo bita amahirwe ,iribyo byatije umurindi abajurura bajujubije abaturage. Fat’amafaranga bari bafite. Bakayashora muri ubwambuzi,bikarangira bahombye, ubundi bakishora mu bikorwa bibi byo kwambura, abaturage, bataretse,no kubambura. Ubuzima. Abayobozi nabo niyo mpamvu, usannga ruswa barayigize intego. Aho gusohoza inshingano bababemeye gukora. Mu by’ukuri ibikorwa by’imikino ya mahirwe, njye nasaba ko bikwiye guhagarikwa. Kuko birashyira, igi hugu mukaga. Nawe urabona, uko ibintu bihagaze naduke twabonetse aho gutunga umuryango tukigira Muri Bete “Bwaki ntiyabura rwa” Gusa Imana shimwe, ko yaduhaye umuyobozi ,w’uzuye ubunararibonye muri byose. Imana ijye imukomereza amaboko.
    Murakoze

  3. Justin Ngiro says:

    Iyaba byaribihagaritswe pe!!! Dore urubyiruko tugiye kuba abatindi pe!!! Kdi n’ama radio twizera niyo yirirwa atwoshya ngo tubikore!!!! Umubyeyi wacu atubere maso tutarajya kuba inzererezi mumihanda!!

  4. Miseke says:

    Chia seed ni igihungwa cyakenesheje uburasirazuba.

Leave a Reply to Miseke Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru