Perezida Paul Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Bahamas kizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubwigenge, banitabira ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, aho Umukuru w’u Rwanda yanahawe umudadi w’Ishimwe ry’icyubahiro n’ubucuti afitanye na Guverinoma y’iki Gihugu ndetse n’Abaturage bacyo.
Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 09 Nyakanga 2023, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu butumwa buvuga ko “muri uyu mugoroba [wo ku Cyumweru] i Nassou, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe, Davis.”
Perezidansi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Philip Davis ku bwa Yubile y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’iki Gihugu cya Bahamas.
Perezida Kagame kandi “yamushimiye kuba yarasuye u Rwanda muri CHOGM umwaka ushize. Ibiganiro kandi byanagarutse ku gukomeza imikoranire hagati ya Bahamas n’u Rwanda mu kurushaho kubaka umubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi.”
Ibi biganiro bibayeho muri Bahamas bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’iki Gihugu, aho ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 08 Nyakanga 2023, habaye umusangiro wo kwizihiza iyi yubile y’imyaka 50, wateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis na Madamu we Ann Marie Davis, wanitabiriwe na Perezida Kagame.
Perezidandi y’u Rwanda kandi yatangaje ko kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yanifatanyije n’Umunyacyubahiro Cornelius Smith akaba ari Guverineri wa Commonwealth muri Bahamas, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Philip Davis, uwa Grenada, Dickon Mitchell , uwa Haiti Ariel Henry, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, mu birori byo kwizihiza iyi Yubile y’ubwigenge bwa Bahamas.
Ibiro b’Umukuru w’u Rwanda bikomeza bivuga ko “Muri ibi birori, Guverineri Mukuru Cornelius Smith na Minisitiri w’Intebe, bahaye ishimwe ry’umudari w’icyubahiro Perezida Kagame mu kuzirikana ubucuti afitanye na Guverinoma n’Abaturage ba Bahamas.”
Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga Jamaica muri Mata umwaka ushize wa 2022, yanabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, bagirana ibiganiro.
Iki Gihugu cya Bahamas kiri mu Nyanja ya Atrantic, kikaba kimwe mu Birwa biri muri iyi Nyanja, bibarizwa ku Mugabane wa America, aho iki gituwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 394.
Ni kimwe mu Bihugu kandi bigize Umuryango w’ibikoresho Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ubu uyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu gihe cy’imyaka ibiri, watangiye izi nshingano muri Kamena umwaka ushize wa 2022.
KU WA GATANU
RADIOTV10