Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
19/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye umuhango wo kwakira ku meza wateguwe n’Urwego Ngishwanana rw’Abanyamerika rwa American Global Strategies.

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu musangiro wabaye ku mugoroba [muri USA] wo kuri uyu wa Mbere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko uyu musangiro “wateguwe na American Global Strategies, Urwego Ngishwanama ku ngamba, rwashinzwe n’uwahoze ari umujyanama mu by’umutekano muri America Robert O’Brien.”

Umukuru w’u Rwanda ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 78 itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023.

Perezida Paul Kagame kandi ku Cyumweru yahuye n’Abagize Akanama k’Impuguke Ngishwanama ke (PAC), baganira ku bikenewe gukorwa mu rwego rwo gukomeza kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Aha muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame akomeje guhura n’abayobozi banyuranye, barimo abayobora Ibigo bikomeye, nka Albert Bourla usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Phizer rukora imiti n’inkingo, baganiriye ku kongerera imbaraga imikoranire isanzwe iri hagati y’uru ruganda n’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame kandi yanahuye na Keller Rinaudo Cliffton, Umuyobozi Mukuru wa Zipline, isanzwe inafite ibikorwa mu Rwanda by’indege zitagira abapilote zifashishwa mu kugeza amaraso n’imiti mu bitaro n’amavuriro anyuranye.

Uru ruganda rwa Zipline rusanzwe rukorera mu Bihugu birindwi, birimo u Rwanda, ari na ho rufite ibikorwa byinshi kurusha ahandi rukorera.

Perezida Kagame na Keller Rinaudo baganiriye ku kwagura imikoranire ya Zipline n’u Rwanda, isanzwe ihagaze neza kandi itanga umusaruro ushimishije.

Perezida Kagame yitabiriye uyu musangiro
Yanagejeje ubutumwa ku bawitabiriye
Yashimiwe imiyoborere ye myiza

Perezida Kagame yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mathilde Mukantabana

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 13 =

Previous Post

Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres

Next Post

Abahinzi n’urwego rubareberera ntibumva kimwe impungenge zifitwe n’uruhande rumwe

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahinzi n’urwego rubareberera ntibumva kimwe impungenge zifitwe n’uruhande rumwe

Abahinzi n’urwego rubareberera ntibumva kimwe impungenge zifitwe n’uruhande rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.