Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri muri Turukiya, yahuye na mugenzi we w’iki Gihugu, Recep Tayyip Erdoğan baganira ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame Paul yageze muri Turukiya kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza aho yitabiriye ihuriro rya gatatu ryiga ku mikoranire y’iki Gihugu n’Umugabane wa Africa (Africa-Turkey Partnership Summit).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan.
Iri tangazo ryatambutse kuri Twitter, rivuga ko Perezida Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan “Baganiriye ku kongerera ingufu umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Turukiya.”
Muri ibi biganiro kandi byarimo bamwe mu bagize Guverinoma z’ibihugu byombi aho ku ruhande rw’u Rwanda bari barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Iri huriro ryitabiriwe na Perezida Kagame, ryanitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo unayoboye Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ndetse na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat.
Biteganyijwe ko na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga bazahura bakaganira ku bijyanye n’ubufatanye n’imikoranire hagati ya Turukiya n’Umugabane wa Africa bakazibanda ku nzego zinyuranye zirimo Ubuzima, Uburezi ndetse n’Ubuhinzi.
RADIOTV10