Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bagiriye muri iki Gihugu nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda yihanganishije Perezida wacyo n’abagituye ku bw’ibyago bagize by’inkongi yibasiye imwe muri Hoteli zihari igahitana abarenga 70.
Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Türkiye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, bwagize buti “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Ankara mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kandi ko biteganyijwe ko none ku wa Kane, Perezida Kagame ahura na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan bakagirana ikiganiro cyo mu muhezo, kiza gukurikirwa n’inama yaguye iza guhuza intumwa z’Ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan baza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kinagaruka ku mubano w’Ibihugu byombi.
Nanone kandi, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette, uyu munsi basura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu cya Türkiye nyuma yo kubona ubwigenge.
Perezida Kagame na Recep Tayyip Erdoğan, baherukaga guhura muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, ubwo bombi bari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverinoma.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Türkiye nyuma y’amasaha macye, Umukuru w’u Rwanda yihanganishije mugenzi we w’iki Gihugu n’abagituye, ku bw’ibyago by’inkongi yibasiye Hoteli ya ski resort iherereye mu gace ka Bolu ko mu majyaruguru y’iki Gihugu cya Türkiye.
Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku ya 21 Mutarama 2025, kugeza ejo ku wa Gatatu, hari hamaze kubarwa abantu 76 yahitanye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
RADIOTV10