Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari muri Türkiye, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, bagiriye muri iki Gihugu nyuma yuko Umukuru w’u Rwanda yihanganishije Perezida wacyo n’abagituye ku bw’ibyago bagize by’inkongi yibasiye imwe muri Hoteli zihari igahitana abarenga 70.

Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Türkiye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, bwagize buti “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Ankara mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje kandi ko biteganyijwe ko none ku wa Kane, Perezida Kagame ahura na mugenzi we wa Türkiye, Recep Tayyip Erdoğan bakagirana ikiganiro cyo mu muhezo, kiza gukurikirwa n’inama yaguye iza guhuza intumwa z’Ibihugu byombi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan baza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kinagaruka ku mubano w’Ibihugu byombi.

Nanone kandi, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette, uyu munsi basura imva ya Anitkabir ya Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu cya Türkiye nyuma yo kubona ubwigenge.

Perezida Kagame na Recep Tayyip Erdoğan, baherukaga guhura muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, ubwo bombi bari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya za Guverinoma.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Türkiye nyuma y’amasaha macye, Umukuru w’u Rwanda yihanganishije mugenzi we w’iki Gihugu n’abagituye, ku bw’ibyago by’inkongi yibasiye Hoteli ya ski resort iherereye mu gace ka Bolu ko mu majyaruguru y’iki Gihugu cya Türkiye.

Iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku ya 21 Mutarama 2025, kugeza ejo ku wa Gatatu, hari hamaze kubarwa abantu 76 yahitanye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Ankara
Bakiriwe neza
Umukuru w’u Rwanda aramutsa bamwe mu bayobozi bamuherekeje
Yanasuhuje abo muri iki Gihugu

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi bahawe ikaze n’ubuyobozi bukuru bw’iki Gihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − five =

Previous Post

Umugabo wiyemerera ko yishe umugore we yahaye Urukiko icyifuzo gihabanye n’ibyo asabirwa

Next Post

Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana wabaga iwe abanje kumuha ‘Jus’ ikamusinziriza

Related Posts

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

IZIHERUKA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye
MU RWANDA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana wabaga iwe abanje kumuha ‘Jus’ ikamusinziriza

Pasiteri akurikiranyweho gusambanya umwana wabaga iwe abanje kumuha 'Jus' ikamusinziriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.