Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe mu Gihugu cy’inshuti y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe mu Gihugu cy’inshuti y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe muri Benin mu ruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije kongerera ingufu umubano w’Ibihugu byombi usanzwe ari ntamakemwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Benin, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023.

Iri tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazatangira uruzinduko muri Benin kuri uyu wa Gatanu tariki 14 kugeza ku ya 16 Mata 2023.

Perezida Kagame agiye kugenderera iki Gihugu ku butumire bwa mugenzi we wa Benin, Patrice Tallon, aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Cotonou kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko bucyeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 15 Mata, Perezida Patrice Talon azakira mugenzi we Paul Kagame mu biro bye bya Marina, bakagirana ikiganiro kihariye kizabera mu muhezo.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bazanayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byabo, arimo ayo mu bukerarugendo, iyoroshywa ry’urujya n’uruza rw’ibintu n’ibintu, ay’ingendo zo mu kirere hagati ya Kigali na Cotonou, ndetse n’ay’inganda z’imyenda.

Igihugu cy’u Rwanda na Benin, bisanzwe bifitanye ubucuti n’imikoranire byiza, bishingiye ku minshinga ibyara inyungu bihuriyeho, yanaganiriweho tariki 29 na 30 Nzeri 2017 ubwo hateranaga bwa mbere komisiyo ihuriweho y’Ibihugu byombi ikurikirana umubano w’ibi Bihugu.

Muri Werurwe umwaka ushize wa 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro, intumwa ya mugenzi we Patrice Talon wa Benin, Aurélien Agbenonci wari umuzaniye ubutumwa bw’uyu Mukuru wa kiriya Gihugu.

Muri Kanama 2016, Perezida Patrice Talon yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho na we yari yakiriwe na Perezida Paul Kagame, bakagirana ibiganiro byo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Samuel Ishimwe says:
    2 years ago

    Numvise ko ushinzwe ikigo cy’indangmuntu zo muri Benin ari umunyarwanda wahoze ayobora ikigo nk’icyi cyo mu Rwanda ,ubufatanye bw’ibihugu by’Africa nk’abavandimwe bukomeze butezw’imbere!

    Reply

Leave a Reply to Samuel Ishimwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Umubikira ari mu maboko ya RIB akekwaho imyitwarire yumvikanamo ibidakwiye

Next Post

Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.