Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko ari iby’agaciro kuba mugenzi we Perezida Paul Kagame yaje mu birori by’isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba, avuga ko ubucuti bwabo [Kagame na Muhoozi] ari ubwa cyera.

Perezida Yoweri Museveni yabitangaje nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame mu biro bye ndetse no ku meza ubwo hizihizwaga isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Izindi Nkuru

Mu butumwa bwe, Museveni yavuze ko ashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame kuba yaragendereye Uganda.

Yagize ati “Twishimiye kuba yaritabiriye ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi akanaza. Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka bahuriyeho maremare. Ni inshuti kuva cyera.”

Muhoozi ubwo aheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu rwuri rwe, anamugabira Inka z’Inyambo ziherutse no gutaha muri Uganda.

Museveni yaboneyeho gushimira umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, aboneraho kugira inama abandi babyeyi icyabafasha kurera abana babo bakazavamo abagabo.

Yagize ati “Mwumve abakiri bato, mubahe ibitekerezo ariko ntimukabakange. Ibyo ni byo nkorera abana banjye, namwe mushobora kubikorera abanyu.”

Lt Gen Muhoozi wizihije isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko, amaze iminsi agaragara mu mirimo y’Igihugu cye akaba yaranagize uruhare mu bikorwa byo kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda wari umaze igihe wifashe nabi.

Uyu musirikare usanzwe ari n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yagiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri aho ku nshuro ya mbere yavaga mu Rwanda ari nabwo hatangiye kugaragara ibimenyetso byo kuzahura uyu mubano kuko Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna.

 

Museveni yahishuye uko Kagame yamutabye n’umuryango we

Mu butumwa bwa Museveni agaruka ku mateka maremare ari hagati ya Perezida Kagame na Muhoozi, yavuze ko ubwo uyu muhungu yari afite imyaka itanu (5) we (Museveni) n’umuryango we batabwaga muri yombi n’umutwe wa UPC washinzwe na Milton Obote.

Ati “Bari bafite umugambi wo kutwica ariko ingabo zacu zari kumwe na Kagame na Sale baradutabaye.”

Yakomeje avuga ko atazi ingaruka zagize kuri Muhoozi kubera iki gikorwa cyamubayeho akiri muto akaba imfungwa y’intambara, icyakora ashimira Madamu Janet Museveni wamureze ndetse n’abavandimwe be bakabasha kuva muri ibyo bihe bikomeye barimo mu buhunzi.

Museveni yagarutse kuri amwe mu mateka y’umuhungu we Muhoozi wabonye izuba tariki 24 Mata 1974 akavukira mu kace kitwa Kurasini muri Dar es Salam muri Tanzania ako kanya Janet agahita amujyana ku bitaro.

Yavuze ko Muhoozi ari impano idasanzwe kuko yatangiye gukamirika igisirikare akiri muto aho yagitangiye ari Kadogo ariko agaragaza ishyaka rikomeye mu gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru