Ndimbati yagarutse mu Rukiko arusaba ikintu gikomeye cyerekeye abana yabyaranye n’uwatumye afungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati, yagarutse mu rukiko kuburana ubujurire bwe ku ifungwa ry’agateganyo, avuga ko atishimiye icyemezo yafatiwe, asaba ko yarekurwa kugira ngo ajye kwita ku muryango we n’abana yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya.

Ndimbati wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye ruha umwanya uregwa [Ndimbati] gusobanura impamvu z’ubujurire bwe, avuga ko atanyuzwe n’icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ndimbati wongeye kubwira Urukiko ko arengana, yavuze ko yifuza kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango agomba kwitaho ndetse n’abana b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus akekwaho gusambanya akamutera inda.

Ndimbati ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo bwa mbere, yabwiye Urukiko yafunzwe kubera akagambane kuko hari Umunyamakuru wamuhamagaye amusaba Miliyono 2 Frw, amubwira ko natayamuha amushyira hanze.

Ndimbati yavuze ko uwo ashinjwa gusambanya akamutera inda, yamukuye ku muhanda akamugura nk’uko abandi bakobwa bose bicuruza babigenza.

Uregwa anavuga ko ikarita y’ikingira y’umukobwa akekwaho gusambanya, yazanywe mu rukiko nk’ikimenyetso ko yamusambanyije atarageza imyaka y’ubukure, ifite inenge bityo ko Urukiko rudakwiye kuyiha agaciro.

Mu iburanisha ry’uyu munsi ku bujurire bw’uregwa, Ubushinjacyaha bwamaganye icyifuzo cy’uregwa, buvuga ko adakwiye kurekurwa ko icyaha akekwaho gikomeye gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rukemeza ko uregwa akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza wumvise impande zombi, yahise apfundikira uru rubanza rwamaze isaha imwe, ategeka ko icyemezo kizasomwa ku wa Kane tariki 28 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru