Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhura, Congo yemera kurekura abasirikare b’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda baherutse gushimutwa n’Igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR ndetse abakuru b’Ibihugu byombi bemeye kuzahurira muri Angola .

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kurekura aba basirikare nyuma yuko hatangiye ibiganiro byo guhuza iki Gihugu n’u Rwanda bimaze iminsi micye bitarebana neza.

Izindi Nkuru

Perezida wa Angola, Joao Lourenço washyizweho nk’umuhuza hagati y’ibi Bihugu byombi, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko DRCongo yemeye kurekura aba basirikare babiri.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kurekura aba basirikare nyuma yuko Perezida Joao Lourenço avuganye n’Umukuru w’iki Gihugu, Félix Tshisekedi.

Joao Lourenço yagize ati “Nkuko byasabwe na mugenzi we, Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda baherutse gufatirwa ku butaka bwa DRC.”

Yakomeje agira ati “Iyi ni inzira igamije kugabanya umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.”

Perezida Joao Lourenço kandi yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure.

Nkuko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, nyuma y’ibi biganiro kandi abayobozi b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeje ko bazahura imbonankubone ku itariki izatangazwa nyuma bagahurira i Luanda muri Angola.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi micye urimo igitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, giherutse kurasa ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda byakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza bimwe mu bikorwa.

Igisirikare cya Congo kandi gifatanyije n’umutwe wa FDLR bashimuse aba basirikare babiri b’u Rwanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wubuye imirwano mu minsi ishize mu gihe u Rwanda rwamaganye ibi birego ruvuga ko rudashobora gutera inkunga umutwe wahungabanya umutekano w’Igihugu icyo ari cyo cyose.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru