Uganda yageneye ubutumwa DRCongo ku mvugo rutwitsi zavuzwe ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare yanenze imvugo z’urwango ziherutse gutangazwa n’abarimo abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abavuze ku Rwanda.

Ambasaderi Adonia Ayebare yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi mu nama y’akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye.

Izindi Nkuru

Adonia Ayebare ubwo yagarukaga ku bibazo by’umutekano mucye biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanenze ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ituruka hanze irimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, ADF urwanya Uganda ndetse na Red-Tabara urwanya u Burundi.

Yavuze ko iyi mitwe ikwiye guhagarika ibikorwa byayo byo kwica abaturage ndetse no gutuma bava mu byabo bagahunga.

Yagize ati “Nanone kandi nanenze imbwirwaruhame z’urwango zamamazwa na bamwe mu bayobozi.”

Adonie Ayebare atangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang yabasabye abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Nanone kandi Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri DRC ubu uri mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato, ngo gakwiye kugabwaho ibitero kagafatwa kakomekwa ku Gihugu cyabo.

Ni amagambo yanamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukwiye guhagarika imvugo nk’izi kuko zishobora gukoneza no kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yagize ati “Niba abantu bagamije gukemura ikibazo ariko bagatangira kuvuga amagambo nk’ayo ‘yo gutema imitwe’ abavuga bati ‘mufate imihoro’ abandi bati ‘kariya gahugu ni gato mugafate mukomeke hano’, ibintu bishobora gusubira irudubi.”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi minsi ntibibanye neza nyuma yuko Ibihugu byombi bigize ibyo bishinjanya birimo kuba kimwe gitera inkunga umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi.

DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, u Rwanda na rwo rugashinja iki gihugu gukomeza gukorana na FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

U Rwanda kandi rushinja DRC ubushotoranyi kubera ibikorwa byo kurasa ku butaka bwarwo bimaze kuba ubugirakabiri mu mezi abiri aho mu cyumweru gishize FARDC yarashe ibisasu biremereye mu bice binyuranye byo mu Turere twa Musanze na Burera.

Igisirikare cy’iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda giherutse no gushimuta abasirikare babiri ba RDF, gusa Perezida Felix Tshisekedi yemeye kubarekura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru