Alyn Sano yasohoye indirimbo irimo ya mashusho y’umutsima ukoze nk’igitsina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo igaragaramo amashusho aherutse gusakara amugaragaza arigata umutsima [Gateau] ukoze mu ishusho y’igitsina cy’abagabo.

Amashusho agaragaza Alyn Sano arigata uyu mutsima ndetse ari no kuwukatisha umushyo [couteau/Icyuma] awurisha ifurusheti, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi micye ishize aho byavuzwe ko azagaragara mu ndirimbo yariho atunganya igaruka ku nkuru y’umusore waciye inyuma umukunzi we.

Izindi Nkuru

Uwari wavuze kuri uyu ndirimbo, yavugaga ko inkuru y’iyi ndirimbo ari uko umukobwa yaciye igitsina uwo musore wamuciye inyuma ubundi akanakirya.

Iyi ndirimbo ya Alyn Sano yise Fake Gee [Umusore wiyoberanya], yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, nubundi igaragaramo ayo mashusho ya Alyn Sano yicaye ku meza ari kurya umutsima ukoze mu ishusho y’igitsina cy’umugabo acigatiye icyuma cyo kumeza n’ifurusheti.

Gusa muri aya mashusho y’iyi ndirimbo bwo hari aho agaragaza yahishe uyu mutsima akoresheje uburyo bumenyerewe mu guhisha amashusho ahandi akawugaragaza uko wakabaye.

Iyi ndirimbo itangira bagaragaza ko ishingiye ku nkuru mpamo, Alyn Sano atangira abaza umusore impamvu yamurebye mu mutwe akamubeshya akanamukinisha, ati “Uri fake gee. Kuki mutwicira time mukaturya life.”

Akomeza aririmba ko yakunze uwo musore atamuryarya ndetse n’abantu bose babizi, ati “Nagukundaga byo gupfa nzi ko nunyanga nzanapfa ndibloka, ndizirika ndisujyuza [kwemera kwamburwa ubusugi] ngotwa yuko uri iniga isaha n’isaha wansiga.”

Iyi ndirimbo igaragaza amashusho y’umukobwa yarakaye cyane kubera umusore bakundana wamuciye inyuma, irimo inyikirizo isa nko kwicuza ati “Nicurza time [igihe] yose namaranye n’aga fake gee…”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru