Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje ‘fun’ iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yagaragaje ‘fun’ iri mu rubyiruko ikwiye kwitonderwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari imyitwarire iri mu rubyiruko yo kwidagadura rukarenze urugero mu byo bakunze kwita ‘fun’, rukoresheje inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge, avuga ko hari ibindi byabaha ibyishimo kandi ntibinabangirize ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda, yabivuze kuri uyu wa Gatanu, ubwo hasozwaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, mu muhango wabereye mu kigo cy’Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera.

Iri Torero ryatangiye tariki 14 Nyakanga, rimaze iminsi 45, ryitabiriwe n’urubyiruko 412, rurimo abahungu 235 n’abakobwa 177, bari mu cyiciro cy’imyaka 18 na 25, barimo abiga muri kaminuza zo mu mahanga, no muri kaminuza mpuzamahanga ziri mu Rwanda.

Uru rubyiruko rwahawe amasomo anyuranye n’uburere mboneragihugu na kirazira n’indangagaciro Nyarwanda ndetse n’imyitozo ya gisirikare

Perezida Kagame yababwiye ko ubumenyi bari gukura muri za Kaminuza bigamo, yiyongereyeho ibyo bakuye muri iri Torero, bizuzuzanya, ati “icyo gihe uvamo uri umuntu wuzuye”

Avuga ko kuba baremeye kuza mu itorero uku, bigaragaza ko biteguye gukorera Igihugu ku buryo banitegura kuba bagipfira.

Ati “Hano ni nk’umugezi uvomamo, hano mwaje kuvoma ibitekerezo byubaka Igihugu cyanyu, mwaje kuvoma umuco wo kugira icyo Gihugu icyanyu, ndetse mwaje kuvoma n’uburyo ushobora kurinda icyo Gihugu cyawe, ni yo mpamvu mwambaye iyo myambaro.”

Uru rubyiruko kandi rwanahawe imyitozo y’ibanze y’uburyo bashobora kwirwanaho, ndetse n’ay’ibanze mu rugamba.

Ati “ibyo byose ni ibibategura bijyana n’imirimo mukora cyangwa amasomo mwiga hirya no hino, aya mahugurwa abafasha kubihuza mukaba wa Munyarwanda wuzuye uzi icyo ashobora gukorera Igihugu cye.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko amateka u Rwanda rwanyuzemo, aha umukoro buri Munyarwanda kugira icyo akora kugira ngo agiteze imbere.

 

Gusenga amasaha 24 havamo iki?

Iri torero ribaye ku nshuro ya 13, rimaze gutorezwamo abagera mu bihumbi bine, ku buryo uyu mubare ugereranyijwe n’uw’Abanyarwanda bose uko ari miliyoni 13, ukiri muto.

Ati “Turacyari bacye [ubwo muranyumva rero]. Ni bacye ariko bakeneye kurindwa n’ibyabo, kandi ababirinda ni twe bavamo. Ariko intego ya ngombwa ya mbere, waba miliyoni 10, 13, waba 20, indangagaciro yawe ni iyihe?”

Avuga ko buri wese akwiye gutekereza uko yagera ku rwego buri wese ariho ku Isi, mu bijyanye n’iterambere rye ndetse n’iry’Igihugu cye.

Kuba Afurika ikomeje gusigara inyuma mu iterambere, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bigomba guha umukoro buri wese, icyo yakora kugira ngo uyu Mugabane udakomeza gusigara inyuma.

Ati “Kuki abandi batera imbere twe bikatunanira, habaye iki? twabaye iki? Niba ari ugusenga, turasenga cyane.”

Agaruka kuri ibi byo gusenga, yavuze ko no mu rugendo yakoraga yerecyeza ahasorejwe iri Torero, yanyuze ahari kubera igiterane kimaze ibyumweru bibiri, avuga ko ari byiza kuba abantu babona umwanya wo kujya gusenga, ariko nanone bakibuka ko hari ibindi bikenewe.

Ati “Iyo numvise nk’ibyo, ndabaza nti ‘ibi biradufasha kugera he mu majyambere?’, n’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere? Kubyitabira, kujyayo ugasenga amasaha 24 ku munsi ni uburenganzira bwawe, ariko njye ndenga aho nkabaza nti ‘hanyuma haravamo iki kuri wowe ni ku bandi mu Gihugu hose?”

Perezida kagame yavuze ko buri kintu cyose Abanyarwanda bakwiye gukora, bagomba kuba batekereza icyo bazakuramo mu bijyanye n’iterambere.

Yavuze ko no mu iterambere ry’Igihugu n’ibyo kigenda kigeraho, kigomba gushaka uburyo cyihaza aho guhora giteze abagiraneza bazava ikantarange, ku buryo kigomba gutekereza uburyo izo nkunga zigabanuka, ahubwo ubushobozi bukava mu Banyarwanda.

Ati “Ujye wibaza ngo ariko bariya kuki babaye kuriya bakagira ubushobozi netse bakibuka no kungirira neza, noneho binakuviremo kwibaza ngo ‘wangirira neza kugeza ryari ntarashobora kwigeza aho nshaka kwigeza?’.”

Yasabye urubyiruko guhora rwibaza iki kibazo, kugira ngo Ibihugu byabo bitere imbere, kandi bagahora batekereza icyafasha Igihugu aho kwitekerezaho bonyine gusa.

By’umwihariko kuri aba baba hanze, yavuze ko n’iyo babona akazi mu Bihugu bigamo cyangwa babamo, bakwiye gutekereza uko baza gufasha u Rwanda rwabo, aho kumva rufashwa n’abanyamahanga babana muri ibyo Bihugu.

Yabasabye kuzasubira mu Bihugu babamo bakwiye kugenda bibaza ihurizo ry’icyo bakorera Igihugu cyabo.

Ati “Ndetse harimo no kuvuga ngo ‘nzangaruka ryari, icyo nkwiye kujyanayo gisumba icy’ubushize najyanyeyo, ni iki?”

Fun mu rubyiruko idakenewe

Perezida Kagame yagarutse ku myidagadoro y’urubyiruko rwo muri iki gihe, avuga ko kwidagadura kwabo kudakwiye no kuzamo gukabya, kandi bakabikora batekereza Igihugu cyabo.

Yagarutse ku bigezweho mu rubyiruko, runywa inzoga, rubyita kugira ibyishimo by’ikirenga bakunze kwita ‘fun’.

Ati “Abenshi babifata ngo ni ‘fun’ barashaka fun, fun ntabwo ari ukubinywa ahubwo n’ikivamo iyo bamaze kubinywa, umutwe wawe utagikora neza, ibyo ngo ni fun. Ariko uba ugabanya ubuzima bwawe, cyeretse niba utabukunda.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi bishobora gufasha urubyiruko kwidagadura bitarimo ibyabangiza.

Ati “Hari ibya fun bidafite icyo byakwangiza, hari na fun ishobora kubaka, ariko ibibangiriza ubuzima, mwabyirinda.”

Yavuze kandi ko uwagiye mu bishobora kumuha ibyishimo bidafite ibyo byangiza, binamufasha kwiyubaka no kubaka Igihugu cye.

Karibu muri RDF

Yagarutse ku myitozo ya gisirikare y’umusogongero baherewe muri iri Torero, avuga ko ikwiye no kubatera inyota yo kuba na bo bagira uruhare mu kurinda Igihugu.

Ati “Bamwe muri mwe cyangwa mwese, nimushake muzagaruke, mujye mu mwuga wubaka, urinda Igihugu.”

Yagarutse ku murongo wa RDF mu myubakire yayo n’uburyo ikomeje kwiyubaka, avuga ko ari igisirikare gikeneye abafite ubumenyi mu myuga inyuranye.

Ati “Iyo wize uri umuganga, urataha ukabona umwanya wo gukora ubuganga muri RDF, iyo uri umwubatsi, urataha bakeneye abubatsi, ugakora umwuga wawe w’ubwubatsi kandi uri no mu mwuga wawe wo kurinda Igihugu,…”

Gusa ngo ubushake ni bwo bwa mbere mu Ngabo z’u Rwanda. Ati “Ntuzaze muri RDF utabitekereje cyangwa utabishaka, nta gahato, ahubwo ni ukubigukundisha, umuntu agusobanurira icyo usangamo.”

Yavuze ko ikiyongera kuri ibyo, ari imyitwarire iboneye, kuko n’abagaragaweho imyitwarire mibi muri RDF, bahanwa kurusha abandi.

Agaruka ku bwitange bugomba kugirwa n’abo mu gisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko baba bagomba no kwitegura kuba bajya guhagararira Igihugu aho batumwa hose.

Ati “Hari ushobora kuvuga ngo ‘ibyo byampamagara ngo nge kwitanga kurinda Igihgu ntabyo nshaka’, rwose niba utabishaka ntabwo nakugira inama yo kujya muri RDF, ariko bikurimo ntawundi nifuza ahubwo muri RDF urenze wowe.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko n’abandi batanyuze muri iri Torero bahawe ikaze mu mwuga w’Ingabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 14 =

Previous Post

Ibiteye amatsiko wamenya kuri umwe mu bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

by radiotv10
30/12/2025
0

U Rwanda rwatangaje ko rushyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uwa Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko Igihugu cya Somalia kigomba...

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

by radiotv10
29/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, rwatangaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri mu cyiciro cy’ayisumbuye n’abanza 890 bambuwe inshingano zo kuyobora,...

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

Eng.-Rwanda’s position on statements rejecting the recognition of Somaliland as a country

by radiotv10
29/12/2025
0

Rwanda has announced that it supports the statements issued by the African Union (AU) and the East African Community (EAC),...

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

The Painkiller Culture: Why we reach for pills at every discomfort

by radiotv10
29/12/2025
0

In today’s fast-paced world, pain has become something we want gone immediately. A headache before work, back pain after a...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

30/12/2025
Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

29/12/2025
Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

Eng.-The Congolese Army has confirmed the suspension of its spokesperson

29/12/2025
BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

BREAKING: Umuvugizi wa FARDC yahise afatirwa icyemezo nyuma y’amagambo yanenzwe na benshi

29/12/2025
Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

Havuzwe ibyatumye hirukanwa abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakabakaba 900 mu Rwanda

29/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

Hamenyekanye icyatumye RIB yongera guhamagaza Ndimbati n’icyo akivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Icyo u Rwanda ruvuga ku byatangajwe n’Imiryango yateye utwatsi ivuka ry’Igihugu gishya muri Afurika

Icyo Igisirikare cya Congo kivuga ku magambo rutwitsi yatangajwe n’Umuvugizi wacyo n’icyemezo yafatiwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.