Wednesday, September 11, 2024

Perezida Kagame yagaragaje ibizafasha Afurika kugera ku byagezweho n’indi Migabane yateye imbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko Afurika itaremewe gusigara inyuma, kuko ibyagezweho n’indi Migabane, na yo yabigeraho, ariko ko bisaba gukoresha neza umutungo kamere ifite, no kwitunganyiriza ibicuruzwa bifite ireme kandi bigacururizwa muri uyu Mugabane.

Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Abikorera riziwi nka ‘Africa CEO Forum’ ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibibazo bikomeje kuba ku Isi nk’icyorezo cya Covid ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, byigishije abatuye Isi amasomo akomeye.

Ati “Amwe muri yo, ni uko hakenewe ko inzego za Leta n’iz’abikorera zikorana bya hafi. Ubwihutire bwo gukora ubucuruzi budasanzwe, ntabwo ari bishya. Kuva mu myaka yatambutse, icyagaragaye ni uko imbogamizi duhuriyeho zishobora kubonerwa umuti igihe twatahiriza umugozi umwe.”

By’umwihariko ku Mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari ngombwa ko hubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose byavuka.

Ati “Urugero, ni yo mpamvu twatangije Isoko Rusanye Nyafurika. Icy’ibanze ni uko dufite umutungo kamere ariko dukeneye kuwusangira hagati yacu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko uko Umugabane wa Afurika uzarushaho kunga ubumwe, ari na ko ibyo uzaba wiyemeje kugeraho, bizagenda bigerwaho mu buryo bworoshye kandi bwihuse, ndetse n’abafatanyabikorwa baze kuwushyigikira.

Yavuze ko guhuza imbaraga k’uyu Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi, ari amahirwe yo gukomeza kuzamura isoko ryawo ndetse no kwagura urwego rwo guhiganwa gushyira ku isoko ibifite ireme n’ubuziranenge.

Ati “Afurika ubundi ntiyari ikwiye gusaba umwanya ku meza y’ibiganiro. Ndemeranya na benshi mu bambanjirije kandi ndumva ishingiro ry’ibyo batishimiye, rwose turabisangiye. Uyu munsi hafi 20% y’Isi, ni Afurika kandi kugera muri 2050 izaba ari 25%, mu gihe cya vuba, Ibihugu bizaba biri mu nzira y’amajyambere kandi ubukungu bwabyo bugakomeza gukura, bizaba ari ibya Afurika.”

Perezida Kagame avuga ko muri iki kinyejana cy’ubukungu bukomeje kuzamuka, Afurika izakomeza gutera imbere kandi igakomeza kuba kimwe mu bigega by’iterambere ry’Isi.

Ati “Ariko kugira ngo Afurika igire ubukungu butajegajega mu buryo bwuzuye, tugomba kuzamura imyumvire yacu, kandi tugashyira imbere gutunganya ibifite ireme ryo hejuru kandi bikagurishirizwa iwacu.”

Avuga ko ibi bizafata igihe kandi n’imbaraga nyinshi ariko “Afurika igomba kubikora muri byose dukora, yaba mu miyoborere ndetse no muri Politiki, nka bimwe bigira uruhare runini.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo ibindi bice by’Isi byagezeho, n’Umugabane wa Afurika wabigeraho bityo ko Ibihugu byawo bikwiye gukoresha imbaraga zose bifite kugira ngo bitere imbere nk’ibindi byo ku yindi Migabane.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro iyi Nama
Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’Ibigo by’abikorera muri Afurika

Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts