Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’ingabo zirimo iz’u Burundi, yakomereje mu bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru, aho FARDC ishinjwa kongera kurasa buhumyi ibisasu biremereye mu bice bituwe n’abaturage.

Aya makuru yatangajwe n’umutwe wa M23, agaragaza uko urugamba rwari rwifashe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Nk’uko bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe uvuga ko uruhande bahanganye rwongeye kurasa mu bice bituwemo n’abaturage.

Yagize ati “Turifuza kumenyesha abantu ko kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bwa gisirikare bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage ka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi ndetse no mu bice bibikije.”

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko uyu mutwe umenyesha akarere ndetse n’isi yose by’umwihariko imiryango itabara imbabare, ko ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile.

Nk’uko umutwe wa M23 wakunze kubivuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’abasivile, umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka, yasoje ubutumwa bwe agira ati “ARC [M23] yakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile muri iki gihe.”

Iyi mirwano kandi yakomereje muri ibi bice, ku munsi wanashyinguriweho abantu 35 baherutse guhitanwa n’ibisasu byarashwe mu nkambi icumbikiwemo abakuwe mu byabo n’iyi mirwano, bari i Goma.

Umutwe wa M23 washinjwe kurasa ibi bisasu, mu gihe wabyamaganiye kure uvuga ko ibi bisasu byarashwe n’uruhande bahanganya rwa FARDC n’abo bafatanyije, dore ko rwari rumaze igihe rwegereje imbunda izi nkambi zicumbikiwemo abakuwe mu byabo n’intambara.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Fabien Uwamahoro says:

    Urugamba rukomeje kuba hatari, birakwiye ko abaturage babona umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru