Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Singapore, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko nyuma yayo, rwayasize inyuma rugashaka uburyo rwongera kwiyubaka ruhereye ku busa, rubifashijwemo na Politiki n’imiyoborere byiza.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 mu kiganiro yatangiye mu bikorwa by’Ihuriro Milken Asia Summit ritegurwa n’Ikigo Milten Institute.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuyobozi wa Milten Institute, Richard Ditizio; Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe, ndetse ikanasiga Igihugu ari umuyonga, ku buryo kucyubaka byasabaga guhera ku busa.

Yavuze ko kubaka u Rwanda bitari gushoboka iyo Abanyarwanda batagira amahitamo meza yabibafashijemo, ubu Igihugu cyabo kikaba gikomeje gutera intambwe igana imbere.

Yagize ati “U Rwanda rwagize amateka akomeye ariko twayasize inyuma. Kugira ngo tugane imbere kandi tuhagere, byadusabaga ko tugira amahitamo, amahitamo ya Polititiki iyo ubishaka. Bihera ku kubyumvisha buri wese mu Gihugu no kumva impamvu ayo mahitamo ari ingenzi.”

Perezida Kagame avuga ko Politiki nziza ubwayo idakemura ibibazo, ariko ko izana umwuka mwiza utuma abantu babona uburyo bwo kubishakira umuti.

Ati “Politiki ni ingenzi kuko izana umwuka mwiza utuma ibindi bintu bishoboka. Uko ni ko twatangiye gushaka uburyo hakorwa ubucuruzi, no kureshya ishoramari. Twagombaga gushaka uburyo buboneye bwadufasha kureshya ishoramari kuza mu Gihugu cyacu ndetse no gutuma Abanyarwanda na bo baryisangamo.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko ariko Politiki n’imirongo migari byiza bitari bihagije. Ati “Hejuru yabyo hagomba kuza imiyoborere iboneye izana ituze.”

Yakomeje agira ari “Imiyoborere ni ingingo ijyana n’uburenganzira ndetse no kubazwa inshingano. Turwanya ruswa. Twatumye habaho urubuga aho umuntu wishoye muri iyo bintu yumva ko atari ikintu cyiza yagiyemo, byumwihariko iyo yafashwe.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko muri iyi miyoborere itihanganira ikibi, hagomba kuba hari n’ubutabera bukora neza, kugira ngo abafatirwa muri ibyo bikorwa bibi babiryozwe.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yari kumwe n’Umuyobozi wa Milten Institute, Richard Ditizio

Iki kiganiro kandi cyakurikiwe n’abo mu ngeri zinyuranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 13 =

Previous Post

Leban: Mu ushyingura abahitanywe n’igitero kidasanzwe habaye ikindi bisa havugwa ababiri inyuma

Next Post

BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y’u Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y’u Rwanda

BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.