Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by’ibanze mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
13/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by’ibanze mu Rwanda

cmp3.10.3.3Lq4 0xa362b87a

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira imbere urwego rw’Uburezi, kuko ari rwo rwubakirwaho iterambere ryose rigerwaho, avuga ko rwateye imbere ariko ko rutaragera ku rwego rwifuzwa.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi, Joseph Nsengimana wahawe izi nshingano hirya y’eho hashize, tariki 11 Nzeri.

Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri, Joseph Nsengiyumva warahiriye izi nshingano, avuga ko “kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera Igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi bw’Igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere, mu iterambere ry’Igihugu cyacu, mu iterambere ryAbanyarwanda n’imikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga. Ibiva mu burezi birabafasha.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko ubumenyi buva mu burezi, Abanyarwanda bashobora kubuvoma mu Gihugu imbere, ndetse n’ubumenyi abantu bashobora gukura hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko inzego zose zijyanye n’iterambere ry’Igihugu zizamuka iyo hari uburezi bufite ireme, kuko ari bwo butegura abazazikoramo.

Ati “Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ubusanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza, cyangwa se hashimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yizeje Minisitiri mushya w’Uburezi warahiriye izi nshingano, ko atari we urebwa n’uru rwego, ahubwo ko rureba abandi bayobozi bose ndetse n’abandi Banyarwanda, ariko ko icyiza ari uko ruhagaze neza.

Ati “Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’Igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko rero birashoboka nk’uko ahandi hose bishoboka cyangwa nk’uko n’aha byashobotse urebye aho tuvuye n’aho tugeze.”

Perezida Paul Kagame yasabye abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gukomeza guteza imbere urwego rw’Uburezi rufatiye runini izindi nzego z’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 7 =

Previous Post

Umunyamakuru Sabin uri kugarukwaho cyane yageneye ubutumwa umugore we

Next Post

Kompanyi y’ingendo Kampala-Kigali yahagaritswe nyuma y’impanuka yahitanye abarimo Abanyarwanda

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kompanyi y’ingendo Kampala-Kigali yahagaritswe nyuma y’impanuka yahitanye abarimo Abanyarwanda

Kompanyi y’ingendo Kampala-Kigali yahagaritswe nyuma y’impanuka yahitanye abarimo Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.