Perezida Kagame yagaragaje ko umutekano ugomba kuba nyambere muri Africa mu kugera ku cyerekezo cyayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Kagame Paul yavuze ko gukomeza gushyira imbere umutekano muri Africa ari byo bizatuma uyu mugabane ugera ku ntego zawo zo guhuza imbaraga mu gukomeza kuzamura iterambere n’ubukungu byawo.

Yabivuze mu kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye muri COMESA.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama yaniriwemo ibijyanye n’bibazo byihutirwa bikibangamiye ubukungu ndetse n’uko icyorezo cya COVID-19 ku Mugabane wa Africa, Perezida Kagame yagaragaje uburyo uyu mugabane ukwiye guhuza imbaraga mu gutorera umuti ibibazo bigihari.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga ari ukwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubukungu.

Perezida Kagame Paul uyu munsi muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Yaboneyeho gutanga urugero ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga no kuzibira icyuho mu bumenyi bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu bakuru aho rwihaye intego ko icyo cyuho kizagabanuka kuri 60% muri 2024.

Yanavuze ko hakenewe gushyiraho imirongo migari mu bucuruzo bwo mu bihugu bigize COMESA ituma hashyirwaho imbuga zihendutse kandi zizewe mu kwishyura haba mu bigo by’ubucuruzi biciriritse n’ibito.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Inama y’Ubucuruzi ya COMESA yatangiye aka kazi kandi ko ishyigikiwe.

Yanavuze ko ibigo by’ubucuruzi by’urubyiruko biri muri byinshi biri ku mugabane wa Africa “kandi ntidushobora kwemera ko bisigara inyuma.”

Perezida Kagama yagaragaje kandi ko Africa izagera ku ntego zayo zo guhuza imbaraga mu gihe “Tuzakomeza gushyira imbere umutekano mu bukungu n’iterambere by’umugabane wacu.”

Yasoje agira ati “U Rwanda twiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bo muri COMESA mu kubyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka amahirwe ari mu bucuruzi n’umutungo by’umugabane wacu.”

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru