Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwigobotora imbogamizi zo kutagira ibikorwa remezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yabereye i Dakar muri Senegal yiga ku iterambere ry’ibikorwa Remezo muri Afurika, yagaragaje ko uyu Mugabane umaze kugera kuri byinshi ariko ko hakiri icyuho mu bikorwa remezo.

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare ubwo iyi nama yabaga, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma banyuranye.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bishinzwe kwiga ku cyerecyezo cy’ikigega cy’Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe gishinzwe iterambere AUDA-NEPA, ari no mu batanze ikiganiro cyagarukaga ku cyakorwa ngo Umugabane wa Afurika ubashe kugera ku bikorwa remezo bigirira akamaro Ibihugu biwugize.

Ni ibiganiro kandi byarimo na Perezida wa Senegal, Macky Sall akaba ari na we uyoboye Afurika Yunze Ubumwe, byarimo kandi Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD, Nardos Bekele-Thomas ndetse n’abandi.

Perezida Macky Sall yavuze ko kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo muri Afurika bifitiye inyungu abaturage, uhereye ku babarirwa muri miliyoni 600 batagira amashanyarazi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakwiriye ibikorwa biteza imbere umugabane wa Afurika kandi ko iby’ibanze ari ibikorwa remezo bifatwa nk’ipfundo ry’iterambere.

Yagize ati “Mu myaka yatambutse hari intambwe yatewe, ibyo ntakubishidikanyaho, ariko haracyari icyuho mu bikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika.”

Yakomeje agira ati “Mu gukuraho icyo cyuho ni ngombwa ko habaho kwishakamo ubushobozi buturutse imbere muri twe. Niyo mpamvu mu bihumbi 2017 AUDA-NEPAD yatangije 5 ku ijana ya gahunda yo kuzamura ishoramari ku bikorwa remezo muri Afurika.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kongera iyi nkunga ku bufatanye n’abikorera kugira ngo imishinga y’ibikorwa remezo irusheho kugera no mu bigo by’imari.

Umuryango w’ubufatanye bw’iterambere muri Afurika AUDA-NEPAD, wanasinyanye amasezerano na Afrexim Bank ahuriweho y’ubufatanye azateza imbere ibikorwa remezo bya Afurika.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama
Yarimo n’abandi bayobozi bakomeye

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru