• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri i Astana muri Kazakhstan, yavuze ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, amahanga yigize ntibindeba akarutera umugongo, bigasaba ko kubaka iki Gihugu biva mu gushyira hamwe kw’abagituye, ariko ko bitakibujije gukorana n’ayo mahanga yabatereranye.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Astana International Forum.

Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyi nama, cyitabiriwe na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev na Perezida wa Macedonia ya Ruguru, Gordana Siljanovska-Davkova.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw’iki Gihugu nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari no mu minsi ijana yo kuyibuka, agaragaza ko ibyabaye kuri iki Gihugu cyabikuyemo amasomo akomeye.

Yagize ati “Ubwo Jenoside yabaga mu Gihugu cyacu, amahanga yabiteye umugongo ntiyatwitaho, ibyo byatwigishije isomo. Aho ni ho twatangiye kugenda duhuza imbaraga, tugerageza kongera kwiyubaka, buri wese atanga uruhare rwe, ndetse no kuzana umwuka w’ubwizerane watuzaniye amahirwe yo kubaka inzego zagombaga kugira uruhare mu kugeza ku baturage bacu ibyo bakeneye.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo amahanga yatereranye u Rwanda mu gihe rwari ruyakeneye, akarutera umugongo, ndetse no mu kwishakamo ibisubizo, akaba ari bo babyikorera, bitabujije iki Gihugu gukorana n’ayo mahanga.

Ati “Ariko ntibyatubuje gukorana n’amahanga. Ndetse twakiriye inkunga ziturutse mu nshuti no mu bafatanyabikorwa. Ariko ibyo ntibyari kudufasha cyangwa ngo bigire icyo bitumarira iyo tudahaguruka ngo dushyire hamwe ubwacu ngo tunagire icyo twikorera kiduturutsemo.”

Perezida Paul Kagame uri muri Kazakhstan kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, uru ruzinduko rwe runagamije gutsura umubano w’u Rwanda Gihugu nk’umufatanyabikorwa mu mikoranire ibyara inyungu.

We na mugenzi we w’iki Gihugu, Qasym-Jomart Toqayev; kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi, banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo Dipolomasi, Ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, imari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iyi nama mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Umugore wari ufitweho amakuru mu gukwirakwiza urumogi yanigeze gufungirwa byarangiye atahuwe

Next Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.