Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi

radiotv10by radiotv10
29/05/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe itariki y’Ibirori ‘KwitaIzina’ Abana b’Ingagi bizana mu Rwanda abazwi ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje itariki izakorerwaho ibirori ngarukamwaka byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, bisanzwe byitabirwa n’abaturutse mu nguni zose z’Isi mu ngeri zinyuranye barimo abafite amazina azwi.

Mu butumwa burarika abantu kuzirikana itariki y’ibi birori, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko bizaba ku ya 05 Nzeri 2025.

Ubutumwa burarikira abantu kwitegura ibi birori, RDB yagize ati “Kwita Izina biragarutse tariki 05 Nzeri 2025 ku nshuro yayo ya 20. Tuzahurire mu ntanzi z’Imisozi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu birori ngarukamwaka mu Rwanda.”

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda-RDB ruvuga ko ibi birori biba buri mwaka, bishimangira umuhate w’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, rwatangaje ko ibi birori bizabera i Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko bisanzwe.

Ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi, byari bitegangijwe umwaka ushize byagombaga kuba tariki 18 Ukwakira 2024, ariko biza gusubikwa, aho icyo gihe hagombaga guhabwa amazina abana b’Ingagi 22.

Kwita Izina abana b’Ingagi, bisanzwe byitabirwa n’abaturutse mu bice binyuranye by’Isi, barimo ibyamamare mu ngeri zinyunye nko mu mupira w’amaguru, muri Politiki, muri sinema ndetse no mu myidagaduro. Kuva hatangira uyu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi, hamaze kwitwa amazina abana b’Ingagi 395.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 16 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwanze guheranwa no gutereranwa n’amahanga igihe rwari ruyakeneye

Next Post

Kapiteni wa Rayon yeruye agaragaza umucyo ku cyatumye igikombe kibaca mu myanya y’intoki

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kapiteni wa Rayon yeruye agaragaza umucyo ku cyatumye igikombe kibaca mu myanya y’intoki

Kapiteni wa Rayon yeruye agaragaza umucyo ku cyatumye igikombe kibaca mu myanya y’intoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.