Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro uva mu mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Misiri

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje umusaruro uva mu mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Misiri
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano n’imikoranire myiza biri hagati y’u Rwanda na Misiri, ukomeje kuzanira inyungu Ibihugu byombi, byumwihariko ku Rwanda, agaragaza ko byarufashije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiriraga uruzinduko mu Gihugu cya Misiri, yabanje kwakirwamo na Perezida wacyo, Abdel Fattah Saeed Hussein Khalil el-Sisi.

Nyuma y’ibiganiro Abakuru b’Ibihugu bagiranye, Perezida Kagame yashimiye Misiri ku ruhare ikomeje kugira mu iterambere ry’inzego zitandukanye mu Rwanda. Umukuru w’igihugu yashimagiye ko biteguye kurushaho gufatanya na Misiri Mu bikorwa byose bigamije iterambere rihuriweho.

Yagize ati “Turi gufatanya kubaka ivuriro rigezweho rivura umutima. Iki ni igikorwa gikomeye kuko kizafasha mu kongera inzobere zivura umutima mu rwanda no hanze yarwo. Misiri kandi ikomeje no guhugura Abanyarwanda bakora mu rwego rw’ubuzima.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho umurongo wo kugira urwego rw’ubuzima ruhendutse kandi ruteye imbere, bityo ko iyi mikoranire yarwo na Misiri, ari amaboko iki Gihugu cyungutse.

Ati “Twanafatanyije n’abafatanyabikorwa kubaka uruganda rukora inkingo. Urwego rw’ubuzima mu misiri ndetse n’abashoramari na bo badufasha muri iki gikorwa. Turashaka ko birenga urwego biriho. Kuba u Rwanda na misiri bahanye ubutaka ni ingenzi cyane, kuko bizatuma Ibihugu byacu bigera ku masoko menshi yo mu karere.”

Muri 2022 Perezida Kagame ni bwo yaherukaga mu Misi, aho icyo gihe yavugiye i Cairo ko Ibihugu byombi bishyize imbere imikoranire igamije guhangana n’ibibazo byugarije Isi.

Icyo gihe yari yagize ati “Amasezerano yasinywe uyu munsi; azubakira ku mubano umaze igihe kinini hagati y’u Rwanda na Misiri, ndetse atange n’inyungu zihuriweho mu nzego zitandukanye.

Icyorezo cya Covid-19 cyatwibukije ko twegeranye twese kurusha uko byahoze, kandi cyerekanye ko nta Gihugu na kimwe gishobora guhangana n’ikibazo cyugarije isi yose ari kimwe, ni yo mpamvu ari ingenzi gukorana. Gukomeza gushaka ahandi twakorana ni ingenzi mu kuzahura ubukungu bwacu no kubaka ubudahangarwa bwacu ku bibazo bishobora kuzaza mu bihe biri imbere.”

Nyuma y’urwo ruzinduko; muri 2024 u Rwanda na Misiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kuvura indwara z’umutima mu bitaro biri kubakwa i Masaka ku bufatanye bw’Ibihugu byombi. Aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 3,3 USD.

Muri uwo mwaka kandi u Rwanda na Misiri bemeranyije imikoranire mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu. U rwanda rwemereye Misiri korohereza ibicuruzwa bivayo byerekeza mu Rwanda no muri aka karere.

U Rwanda rwahaye Misiri Hegitari 10 z’ubutaka mu Karere ka Kirehe hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania, bwagenewe kubakwaho ahantu ibicuruzwa biva mu Misiri bizajya bishyirwa mbere yo kujya ku isoko.

Mu kwezi kwa 6/2025; Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu byombi bemeranyije imikoranire mu bya gisirikare. Ibi ni bimwe mu musaruro wa dipolomasi y’Ibihugu byombi imaze imyaka 49.

Muri 2017 ubwo Perezida wa Misiri aheruka mu Rwanda; Perezida Kagame yavuze ko Misiri ari umufatanyabikorwa mwiza, ashimangira ko u Rwanda rwahisemo korohereza Abanyamisiri basura u Rwanda.

Uyu mubano w’u Rwanda na Misiri umaze imyaka myinshi. Misiri yafunguye ambasade yayo mu Rwanda mu mwaka wa 1976. Ibi Bihugu bimaze imyaka 16 byemeranyije imikoranire mu nzego zirimo ubuhinzi, za gasutamo, iterambere ry’urubyiruko, guteza imbere inganda, ibikomoka kuri peterole n’amabuye y’agaciro, uburezi, ubuzima, umuco, ndetse n’imikoranire mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame na Abdel Fattah wa Misiri banayoboye ibiganiro by’amatsinda y’abayobozi b’Ibihugu byombi
Hanasinywe andi masezerano
Perezida Kagame yashimiye Abdel Fattah n’Abanyamisiri

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Kathia n’umugabo we Adonis bagaragaje bari mu bihe byiza mu kwa buki ahantu hanogeye ijisho

Next Post

Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo

Rusizi: Imiryango 32 y’abasigajwe inyuma n’amateka yabaga ahadakwiriye yamaze kubakirwa inzu z’icyitegererezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.