• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko muri Africa mu kwigobotora ingaruka za COVID-19

radiotv10by radiotv10
24/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’Inteko muri Africa mu kwigobotora ingaruka za COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Inteko Zishinga Amategeko kugira uruhare mu gufasha Guverinoma z’ibihugu byazo kwikura mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’Ibihugu.

Yabuvuze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021 ubwo yatangizaga inama y’abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu 12 byo ku mugabane wa Africa bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Perezida Kagame yagarutse ku ngaruka zazanywe n’icyorezo cya COVID-19, ati “Iki cyorezo cyatumye urwego rw’ubuzima rugira umubare munini w’inkunga n’amadeni y’amahanga.”

Yakomeje agira ati “Iki cyorezo kandi cyerekanye ko Umugabane wa Africa ufite ibibazo. Iki cyorezo cyahinduye icyerekezo cy’ibyo twari twarinjije, ntabwo byabaye kuri Africa yonyine, ariko tugomba kugira icyo dukora bikagabanuka kuruta ahandi.”

Yaboneyeho kugaragaza uruhare Inteko Zishinga Amategeko mu gufasha Guverinoma zazo mu kwivana muri izi ngaruka.

Yagize ati “Inteko ziracyakeneye kuba ku isonga mu kubaka ubudahangarwa bwa Afurika by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’ibindi byahungabanya abaturage. Icya mbere ndahamagarira Inteko zose gusinya amasezerano yemeza ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika cyita ku Miti [African Medicines Agency- AMA] cyatangiye gukora.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku isoko rusange rya Africa (AfCFTA) ryemerejwe i Kigali mu Rwanda muri 2018, avuga ko Inteko zifite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko.

Ati “Bafite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika ndetse n’amasezerano ya Paris ajyanye no kubungabungabu ibidukikije. Byombi bikeneye kugirwamo uruhare n’abagize inteko.”

Inteko zihaye intego

Justin Bedan Njoka Muturi, Umunya-Kenya uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’ibiugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ishami rya Africa, yameje impanuro zatanzwe na Perezida Kagame zigomba kujya mu ngiro.

Ati “Iki cyorezo cyatumye dutekereza cyane ku mwanya Umugabane wa Africa ufite ku isi bityo imigambi na politike zacu zigomba kuza zisubiza ibibazo by’imibereho n’ubukungu byugarije uyu mugabane. Imikoranire y’inteko zishinga amategeko n’abaturage bizaduha imbaraga zo kuba ijwi ryabo kandi twizeye ko rizumvikana.”

Ibi kandi binashimangirwa na donatille Mukabarisa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, ati “nk’abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko, abahagarariye rubanda, tukaba n’intumwa zabo; tugiye kungurana ibitekerezo turebe abagize ibyo bageraho babiratire abandi, ibi ni byo bizaduha imitekerereze mishya, ituma duhinduka imbarutso y’iterambere ry’ubukungu.”

Iyi nama Ihuje abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko zo mu bihugu 12 byo muri Africa bihuriye muri Commonwealth, yitezweho ibisubiza bya bimwe mu bibazo bicyugarije imibereho y’abaturage b’ibi bihugu ikazasoza tariki 28 Ugushyingo 2021.

Abayoboye Inteko biyemeje kugira uruhare rukomeye

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

IFOTO: Agahinda kamwegekanye n’intwaro ze zose abura ayo acira n’ayo amira

Next Post

Urupfu rw’Umunyarwandakazi bikekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga muri Sweden rwashenguye benshi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Urupfu rw’Umunyarwandakazi bikekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga muri Sweden rwashenguye benshi

Urupfu rw’Umunyarwandakazi bikekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga muri Sweden rwashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.