Perezida Paul Kagame yasabye abumva ko hari ibyo Imana yahaye abandi bo ikabibima, kureka iyi myumvire, kuko ntacyo Imana yahaye abandi ngo ikime Abanyarwanda, cyane ko yanabahaye n’Igihugu cyiza nubwo cyagiye kinyura mu mateka atari meza mu gihe cyatambutse.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano barimo batanu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yongeye gusaba abayobozi gukorana, kandi bakibuka ko inshingano baba bahawe ari ugukorera Abanyarwanda, bityo ko badakwiye gukora bitekerezaho bonyine.
Yibukije abayobozi ko ibyo bakora biba biri mu nyungu za rubanda, kandi abaturage bahora babahanze amaso, bategereje ibyo babakorera, bityo ko badakwiye kwishyira hejuru.
Ati “Ibyo kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba utavugana n’undi ngo mwuzuzanye, uwo muco mbona ko ukwiye gucika burundu bitari ukugabanuka gusa kuko biratudindiza, ndetse bigasa nk’aho muri twe hari abishimiye aho turi mu rwego rwo gutera imbere. Guhora utegereje abakugirira imbabazi byarabaye akamenyero.”
Yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwongeye kwiyubaka, ibi byari bikwiye kuba byumvikana, by’umwihariko abantu bagakora bumva ko batagomba gutegereza inkunga, kuko n’abazizana badashobora kuziha udafite aho ahera.
Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko n’abo batera inkunga, ari abantu nk’abandi, kandi ko ntacyo Imana yabahaye ngo bo ikibime.
Ati “Ko nzi ko benshi muri hano mwemera Imana, mu byo mwemera muzi ko hari ibice by’Isi byaremwe ukundi bihabwa ibyangombwa byose, mwebwe igira ibyo ibahisha? Ntiyabibahaye? Mwagiye mubyibaza igihe cyose muri mubyo mukora mufitiye uburenganzira.
Imana mwambaza musenga buri munsi yabimye iki mwebwe nk’Abanyarwanda? Yaguha ubwenge, abenshi ubuzima bwiza, ikabaha n’igihugu nubwo cyagiye kigira ibibazo ariko cyiza, hanyuma mukajya aho mukagira ibyo mwiyima, mwaba muri bantu ki?”
Abayobozi barahiye uyu munsi, ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee.
Harahiye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera.
Mu zindi nzigo, harahiye Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana wagizwe Umushinjacyaha Mukuru, ndetse Maj Gen Dr. Ephrem Rurangwa, uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, n’Umwungirije, Brig Gen Dr. John Nkurikiye.
Photos/RBA
RADIOTV10