Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda isomo bakwiye gukura mu kwemera Imana

radiotv10by radiotv10
14/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda isomo bakwiye gukura mu kwemera Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasabye abumva ko hari ibyo Imana yahaye abandi bo ikabibima, kureka iyi myumvire, kuko ntacyo Imana yahaye abandi ngo ikime Abanyarwanda, cyane ko yanabahaye n’Igihugu cyiza nubwo cyagiye kinyura mu mateka atari meza mu gihe cyatambutse.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano barimo batanu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda yongeye gusaba abayobozi gukorana, kandi bakibuka ko inshingano baba bahawe ari ugukorera Abanyarwanda, bityo ko badakwiye gukora bitekerezaho bonyine.

Yibukije abayobozi ko ibyo bakora biba biri mu nyungu za rubanda, kandi abaturage bahora babahanze amaso, bategereje ibyo babakorera, bityo ko badakwiye kwishyira hejuru.

Ati “Ibyo kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba utavugana n’undi ngo mwuzuzanye, uwo muco mbona ko ukwiye gucika burundu bitari ukugabanuka gusa kuko biratudindiza, ndetse bigasa nk’aho muri twe hari abishimiye aho turi mu rwego rwo gutera imbere. Guhora utegereje abakugirira imbabazi byarabaye akamenyero.”

Yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwongeye kwiyubaka, ibi byari bikwiye kuba byumvikana, by’umwihariko abantu bagakora bumva ko batagomba gutegereza inkunga, kuko n’abazizana badashobora kuziha udafite aho ahera.

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko n’abo batera inkunga, ari abantu nk’abandi, kandi ko ntacyo Imana yabahaye ngo bo ikibime.

Ati “Ko nzi ko benshi muri hano mwemera Imana, mu byo mwemera muzi ko hari ibice by’Isi byaremwe ukundi bihabwa ibyangombwa byose, mwebwe igira ibyo ibahisha? Ntiyabibahaye? Mwagiye mubyibaza igihe cyose muri mubyo mukora mufitiye uburenganzira.

Imana mwambaza musenga buri munsi yabimye iki mwebwe nk’Abanyarwanda? Yaguha ubwenge, abenshi ubuzima bwiza, ikabaha n’igihugu nubwo cyagiye kigira ibibazo ariko cyiza, hanyuma mukajya aho mukagira ibyo mwiyima, mwaba muri bantu ki?”

Abayobozi barahiye uyu munsi, ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee.

Harahiye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier Kabera.

Mu zindi nzigo, harahiye Aimable Havugiyaremye wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana wagizwe Umushinjacyaha Mukuru, ndetse Maj Gen Dr. Ephrem Rurangwa, uherutse kugirwa Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima, n’Umwungirije, Brig Gen Dr. John Nkurikiye.

Perezida Kagame ubwo yari ageze ku Nteko Ishinga Amategeko

Minisitiri Nduhungirehe na Murangwa Yusuf
Aimable wagizwe SG wa NISS
Maj Gen Dr. Ephrem Rurangwa wagizwe Umugaba w’Ingabo zishinzwe Ubuzima
Abayobozi barahiye basinyiye izi nshingano
Bafashe n’ifoto y’urwibutso n’Umukuru w’u Rwanda

Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − three =

Previous Post

Uko Polisi yafashe abari barigabije ishyamba rya Pariki y’Igihugu bakarikoreramo ibyo batemerewe

Next Post

Umupasiteri yahamijwe icyaha gikojeje isoni Umukozi w’Imana

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umupasiteri yahamijwe icyaha gikojeje isoni Umukozi w’Imana

Umupasiteri yahamijwe icyaha gikojeje isoni Umukozi w’Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.