Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageneye ubutumwa mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wapimwe icyorezo cya COVID-19 agasanga yaracyanduye, amwifuriza kurwara ubukira.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, Ibiro by’Umukuru w’igihugu muri Africa y’Epfo byatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa yanduye COVID-19.
Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Africa y’Epfo, rivuga ko Perezida Cyril Ramaphosa ari kwitabwaho n’abaganga bavura ibimenyetso bya COVID-19.
Iri tangazo kandi rivuga ko abantu bose bahuye na Perezida Cyril Ramaphosa basabwe kugenzura niba hari ibimenyetso bidasanzwe bafite cyangwa bakajya kwipimisha COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije mugenzi we Cyril Ramaphoza gukira vuba iki cyorezo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Kagame yagize ati “Ndifuriza umuvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa gukira vuba.”
Best wishes to my brother President @CyrilRamaphosa for quick recovery.
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 13, 2021
Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter, Perezida Cyril Ramaphosa na we yashimiye abakomeje kumwifuriza kurwara ubukira by’umwihariko abo mu Gihugu cye, aboneraho kubagezaho ubutumwa bwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.
RADIOTV10