Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze muri Uganda yakirwa n’abayobozi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wanamutumiye mu birori by’isabukuru ye.
Perezida Kagame Paul agiye muri Uganda nyuma y’uko Ibihugu byombi bitangiye urugendo rwo kuzahura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.
Mu bayobozi bakiriye Perezida Paul Kagame barimo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka uherutse na we kugirira uruzinduko inshuro ebyiri mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni, bakagirana ibiganiro bigamije gukomeza kuzamura umubano w’Ibihugu byabo urimo kuzahuka.
Perezida Kagame kandi aritabira ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, uri kwizihiza imyaka 48 y’amavuko yujuje ari ku Isi, biza kubera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.
Lt Gen Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame “My uncle”, yari aherutse gutangaza ko Umukuru w’u Rwanda azitabira ibi birori.
Umukuru w’u Rwanda yitabiriye ibi birori by’umuhungu wa Yoweri Museveni, nyuma y’iminsi micye amugabiye Inka z’inyambo mu ruzinduko yari yagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Werurwe 2022.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi byatangiye guhera kuri uyu wa Gatandatu, uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yavuze ko kimwe mu byatumye agira iyi sabukuru iy’agatangaza ari uko ibaye mu gihe Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bongeye kuba umwe nyuma y’igihe batagenderana kubera ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’Ibihugu byombi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye kimwe mu bikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko “Abanya-Uganda bishimye, Igihugu cyose kiri mu bicu” kubera ko Igihugu cyabo cyongeye kunga ubumwe n’icy’u Rwanda bisanzwe ari ibivandimwe.
RADIOTV10