Thursday, September 12, 2024

Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yabwiye Abayobozi ko bakwiye kugira ubuzima bwiza, bakamenya ibyabifashamo nko kwiyitaho mu mirire n’imyitozo ngororamubiri, kandi ko byanabafasha kuzuza neza inshingano zabo badategwa.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yari amaze kuyobora umuhango w’irahira ry’abagize Guverinoma nshya batangiranye na we muri iyi manda nshya y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano bagiyemo zitoroshye ariko ko zishoboka, ndetse ko bagomba kuzirikana ko bagiye gukorera Abanyarwanda, yagarutse ku bitanoze byagiye bigaragara mu mikorere ya bamwe mu bayobozi mu bihe byatambutse.

Yabasabye ko igihe cyose bagomba kujya bisuzuma, kandi bakibwiza ukuri, ku buryo amakosa bibonyeho, baharanira kuyakosora, bategereje kuyabwirwa n’abandi.

Yababwiye ko mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko bakwiye ko kujya baniyitaho, bakagira ubuzima bwiza, kuko na byo byanabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Mukarya neza mugakora imyitozo ngororamubiri, kunywa Less, mukifata neza, bikaba wowe, bikaba umuryango wawe. Iyo bigenze neza, n’Igihugu ni ko kimera bikigendekera neza. N’ibi byo guhora tuvuga tuti ‘kuki bitagenze gutya?, kuki…’ na byo byagabanuka, kuko dushobora kuba dusunika ikitagenda kubera…kandi mukabihisha ntimubivuge.”

Perezida Kagame

Inama zihoraho ni iz’iki?

Perezida Kagame kandi yongeye kugaruka kuri bimwe mu bituma akazi kadakorwa, nk’inama abayobozi bahoramo, ku buryo hari abahera mu nama ntibabone umwanya wo kuzuza inshingano zabo no gukurikirana ibyo bashinzwe.

Ati “Hari igihe nshaka umuntu bakambwira ngo ari mu nama, nashaka undi bakambwira ngo ari mu nama…nkaba ndetse mu gitondo, nakongera ku mugoroba, bati ‘ari mu nama’, ese ni iyindi, ni ya yindi yakomeje?’ Mukora ryari? Ibyo mwigira mu nama mubikora ryari.”

Yongeye kubagira inama mbere y’uko bajya muri izo nama za buri gihe. Ati “Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa, niba usanze ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranya utya, kandi iyo nama iri butware niba ari iminota mirongo itatu, ubigene utyo, abe ari wowe wibwira, cyangwa uti ‘ntirenza isaha’, kandi uti ‘mbishakamo iki? Abaje mu nama bose ndabavana ibitekerezo byabo, biduhe gufata umwanzuro’, birangire.”

Izo nama na zo kandi zikazamo ibyubahiro by’ababikunda, ku buryo niba hari utaraza, inama iba itagomba gutangira ku buryo ishobora gukererwaho nk’isaha yose.

Nanone kandi iyo nama yaba igiye gutangira, ikabanzirizwa n’indi mihango na yo irimo kwiremereza, bigatuma igihe yari kumara kiyongera.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bajya bakora inama babona ari ngombwa, kandi na zo zikagira igihe zitagomba kurenza, kugira ngo babone n’umwanya wo gukurikirana ibiba biri mu nshingano zabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist