Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose

radiotv10by radiotv10
20/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi zabafasha kugira ubuzima bwiza zinareba abandi bose
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Abayobozi ko bakwiye kugira ubuzima bwiza, bakamenya ibyabifashamo nko kwiyitaho mu mirire n’imyitozo ngororamubiri, kandi ko byanabafasha kuzuza neza inshingano zabo badategwa.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ubwo yari amaze kuyobora umuhango w’irahira ry’abagize Guverinoma nshya batangiranye na we muri iyi manda nshya y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yibukije aba bayobozi ko inshingano bagiyemo zitoroshye ariko ko zishoboka, ndetse ko bagomba kuzirikana ko bagiye gukorera Abanyarwanda, yagarutse ku bitanoze byagiye bigaragara mu mikorere ya bamwe mu bayobozi mu bihe byatambutse.

Yabasabye ko igihe cyose bagomba kujya bisuzuma, kandi bakibwiza ukuri, ku buryo amakosa bibonyeho, baharanira kuyakosora, bategereje kuyabwirwa n’abandi.

Yababwiye ko mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko bakwiye ko kujya baniyitaho, bakagira ubuzima bwiza, kuko na byo byanabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Mukarya neza mugakora imyitozo ngororamubiri, kunywa Less, mukifata neza, bikaba wowe, bikaba umuryango wawe. Iyo bigenze neza, n’Igihugu ni ko kimera bikigendekera neza. N’ibi byo guhora tuvuga tuti ‘kuki bitagenze gutya?, kuki…’ na byo byagabanuka, kuko dushobora kuba dusunika ikitagenda kubera…kandi mukabihisha ntimubivuge.”

Perezida Kagame

Inama zihoraho ni iz’iki?

Perezida Kagame kandi yongeye kugaruka kuri bimwe mu bituma akazi kadakorwa, nk’inama abayobozi bahoramo, ku buryo hari abahera mu nama ntibabone umwanya wo kuzuza inshingano zabo no gukurikirana ibyo bashinzwe.

Ati “Hari igihe nshaka umuntu bakambwira ngo ari mu nama, nashaka undi bakambwira ngo ari mu nama…nkaba ndetse mu gitondo, nakongera ku mugoroba, bati ‘ari mu nama’, ese ni iyindi, ni ya yindi yakomeje?’ Mukora ryari? Ibyo mwigira mu nama mubikora ryari.”

Yongeye kubagira inama mbere y’uko bajya muri izo nama za buri gihe. Ati “Niba wumva ko inama ari ngombwa, banza ubitekereze niba ari ngombwa, niba usanze ari ngombwa, wishyire mu mutwe ko ibintu ubikurikiranya utya, kandi iyo nama iri butware niba ari iminota mirongo itatu, ubigene utyo, abe ari wowe wibwira, cyangwa uti ‘ntirenza isaha’, kandi uti ‘mbishakamo iki? Abaje mu nama bose ndabavana ibitekerezo byabo, biduhe gufata umwanzuro’, birangire.”

Izo nama na zo kandi zikazamo ibyubahiro by’ababikunda, ku buryo niba hari utaraza, inama iba itagomba gutangira ku buryo ishobora gukererwaho nk’isaha yose.

Nanone kandi iyo nama yaba igiye gutangira, ikabanzirizwa n’indi mihango na yo irimo kwiremereza, bigatuma igihe yari kumara kiyongera.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bajya bakora inama babona ari ngombwa, kandi na zo zikagira igihe zitagomba kurenza, kugira ngo babone n’umwanya wo gukurikirana ibiba biri mu nshingano zabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Ukraine yongeye kwivuga imyato ku cyo yakoze cyumvikanamo kwigaranzura u Burusiya

Next Post

Ibiteye amatsiko ku kigo giha amahirwe abahanzi n’abanyabukorikori mu Rwanda

Related Posts

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda
AMAHANGA

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

14/07/2025
Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku kigo giha amahirwe abahanzi n’abanyabukorikori mu Rwanda

Ibiteye amatsiko ku kigo giha amahirwe abahanzi n’abanyabukorikori mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.