Tuesday, September 10, 2024

Ibiteye amatsiko ku kigo giha amahirwe abahanzi n’abanyabukorikori mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo ‘Envision Rwanda’ kizwiho gutanga ubumenyi bwiyongera ku bwo abanyeshuri bakura mu mashuri yisumbuye, by’umwihariko kigafasha abafite impano mu buhanzi n’ubukorikori.

Iki kigo cyashinzwe na Peter Lee muri 2016, giherereye mu Mujyi wa Kigali, gitanga ubumenyi ku bana basorangije amashuri yisumbuye bafite impano zitandukanye nko gufotora, gushushanya, gutunganya amashusho, ubukorikori burimo ubwo gukora imitako.

Iki kigo ‘Envision Rwanda’ kandi uretse kuba kigisha ibijyanye n’ubukorikori n’ubuhanzi, kinatanga amasomo ajyanye no gutegura amafunguro n’ibinyobwa.

Iki kigo kinaha amahirwe abasanzwi bafite ibyo bakora mu rwego rwo kubinoza, kuko bashobora kujya kuhimerereza imyuga, ubundi bakahava ari inzobere mu byo bari basanzwe bakora.

Nanone kandi abagaragaje ubuhanga bwihariye, bashobora guhabwa akazi n’iki kigo, ku buryo ubushobozi buvuye mu musaruro w’ibyo batunganyije, ari wo uherwaho ku mushahara bashobora guhembwa.

Ibi bikorwa ku bakora ibikorwa by’ubukorikori, nk’abatunganya imitako, abashushanya ndetse n’abakora umwuga wo gufotora.

Ubuyobozi bwa Envision Rwanda, buvuga ko iki kigo cyashyizweho kigamije guteza imbere ubuhanzi bufite ubuhanga n’udushya mu bahanzi bo mu Rwanda kugira ngo bateze imbere ubushobozi bwabo babubyazemo umwuga mwiza.

Gifasha abafite ubumenyi burimo ubwo gushushanya
Hakorerwa ibihangano birimo ibigaragaza amateka y’u Rwanda

N’abafite impano mu gufotora barafashwa

Isimbi Noella AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts