Thursday, September 12, 2024

Malawi: Hatangajwe igishobora kugarura uwabaye Perezida waje gutsindwa amatora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka Democratic Progress Party riri mu mitwe ya Politiki ikomeye muri Malawi, ryemeje ko Peter Mutharika w’imyaka 84 wigeze kuyobora iki Gihugu azarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Peter Muthalika Malawi kuva mu 2014 kugera mu 2020 asimburwa na Lazarus Chakwera wamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Ishyaka DPP rya Mutharika riteganya kuzifatanya n’irya UTM ngo bahuze imbaraga mu matora, y’umwaka utaha, icyakora ntibiremezwa mu buryo bwa burundu.

Mutharika ushaka kwiyamamariza kongera kuyobora Malawi, ubuyobozi bwe bwavuzwemo ruswa kugeza n’aho Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro amatora yo muro 2019 yari yasize Mutharika atsinze, nyuma yaje gusubirwamo ndetse yegukanwa na Lazarus Chakwera.

Ntibyagarukiye aho, kuko muro 2020 konti za Mutharika n’iz’umufasha we zafunzwe kugira hakurikiranwe irengero rya miliyari 5 z’amafaranga akoreshwa muri iki Gihugu zari zagenewe ibikorwa by’ubwubatsi. Ibi byaha byose yaregwaga byose yarabihakanye ahubwo agashinja uwamusimbuye kumushyira hasi ku mpamvu yise iza politike.

Malawi ni Igihugu cyugarijwe n’amapfa ndetse n’ibibazo by’ubukungu, ari na byo bitegereje umukuru w’Igihugu uzatorwa mu matora y’umwaka utaha, aho bamwe bavuga ko ibi bibazo agomba kuzabishakira umuti.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist