Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

radiotv10by radiotv10
14/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Perezida Kagame yakiriwe n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Qatar

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri iki Gihugu.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar dukesha aya makuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2022 byatangaje ko Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Kagame Paul ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu ntangiro z’Ukwakira 2021 ubwo na bwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame yanakiriwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Qatar.

Umubano w’u Rwanda na Qatar uriho kuva mu bihe byo hambere, wafashe intera mu myaka ine ishize aho kuva muri 2018, abayobozi b’Ibihugu byombi bagiye bagirira uruzinduko mu Bihugu bagirana ibiganiro bigamije kurushaho gutsimbataza umubano.

Kuva muri uwo mwaka kandi, Ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano akomeye y’ubufatanye ariko ayo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse n’andi ashingiye ku kuzamura ubukungu.

Igihugu cya Qatar kandi cyakuriye Visa Abanyarwanda bajya muri iki Gihugu aho u Rwanda rubihuriyeho n’ikindi Gihugu kimwe cyo ku Mugabane wa Africa ari cyo Afurika y’Epdo.

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bakunze kugenderana, bagiye bagaragariza mu ruhame ko umubano wabo wafashe intera ukagera ku bucuti bwihariye.

Mu mpera za 2019 ubwo mu Rwanda hatangirwaga ibihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bizwi nka anti-corruption excellence awards, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano we na mugenzi we Sheikh Tamim wabaye ubucuti.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iki gikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Nshuti yanjye, muvandimwe, reka nanavuge murumuna wanjye. Nize ko mu miyoborere, abayobozi barayobora gusa, kandi nta muyobozi muto, nta n’umukuru, nta n’ufite icyo urwitwazo rwo kuyobora nabi. Ariko ntinyutse kwita Nyiricyubahiro murumuna wange kubera ubucuti, ndetse no kuba twizerana.”

Perezida Kagame akigera i Doha
Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Data wacu Kagame yambujije kugereranya Abagandekazi n’Abanyarwandakazi, ambwira ko bose ari beza-Muhoozi

Next Post

Mozambique: RDF n’ingabo za Mozambique bafashe aho ibyihebe byari byahungiye

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: RDF n’ingabo za Mozambique bafashe aho ibyihebe byari byahungiye

Mozambique: RDF n’ingabo za Mozambique bafashe aho ibyihebe byari byahungiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.