Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo

radiotv10by radiotv10
17/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Perezida Kagame yahagaritse umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo
Share on FacebookShare on Twitter

Shema Didier Maboko wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yahagaritswe kuri izi nshingano yari amazeho imyaka ikabakaba itatu.

Bikubiye mu itangazo ryarurutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse mu masaha akuze y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzero 2022.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, rigira riti “None tariki 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko, yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoroho muri Minisiteri ya Siporo.”

Uyu wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yari yahawe inshingano tariki 04 Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga amavugurura muri Guverinoma.

Icyo gihe Shema Didier Maboko yashimiye Umukuru w’u Rwanda agira ati “Nshimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, n’inshingano nishimiye kandi nzatanga umusaruro kugira ngo sport yacu itere imbere.”

Nshimiye Nyakubahwa @PaulKagame ku cyizere yangiriye cyo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, n'inshingano nishimiye kandi nzatanga umusaruro kugirango sport yacu itere imbere.
🇷🇼

— SHEMA-M. Didier (@SMDidier1) November 5, 2019

Ahagaritswe nyuma y’igihe gito Ikipe y’u Rwanda mu Mupira w’Amaguru, isezerewe mu mikino y’ijonjora yerecyeza mu gikombe yari isanzwe ijyamo bitagoranye ndetse mu giheruka ikaba yaragarukiye muri 1/4 aho yanashimiwe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yakubukaga muri Cameroon aho cyaberaga.

Nanone kandi Shema Didier Maboko yahagaritswe muri iyi Minisiteri ikurikirana amashyirahamwe y’imikino itandukanye arimo iry’Umupira w’Amaguru rikunze kumvikanamo ibibazo bishingiye ku miyoborere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 ubwo ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru ntibwahuje imvugo ku kibazo kivugwa mu bibazo byumvikanye mu masezerani ryagieranye n’uruganda wa Masita rukora imyenda.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yavuze ko aya masezerano koko atakurikije amategeko mu gihe Umunyamahanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart we yavuze ko nta rwego ruremeza ko aya amaezerano atakurikije amategeko ahubwo ko hari inzego ziri kubukurikirana ko ari na zo zizabigaragaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 14 =

Previous Post

Shira amatsiko ku itsinda kabuhariwe ry’Imbwa zirinda Pariki Akagera (AMAFOTO)

Next Post

Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now
AMAHANGA

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

Hamenyekanye ukwezi Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.