AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yahaye umwanya undi musirikare muri RDF

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare.”

Perezida Kagame ashyizeho Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’iminsi ibiri anakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwa RDF, aho yagize Lt Gen Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, akamusimbuza General Jean Bosco Kazura wari ugiye kuzuza imyaka ine ahawe izi nshingano.

Muri izi mpinduka zabaye hirya y’ejobundi ku wa Mbere, Perezida Kagame yanagize Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbura Lt Gen Mubarakh Muganga.

Aba bayobozi bashya mu Ngabo z’u Rwanda, barahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, bo hamwe na Minisitiri mushya w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ndetse n’uwamusimbuye ku mwanya wa Komiseri w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) Brig Gen Evariste Murenzi.

Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi Wungirije wa RDF

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru