Rwanda&DRC: Uko ubucuruzi buhagaze nyuma y’ingaruka za COVID-19 zikubiseho ibibazo by’umubano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubare w’abacuruzi bambuka umupaka uzwi nka ‘Petite Barrière’ uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagabanutseho hejuru ya 50%, kubera ingaruka zasizwe n’icyorezo cya COVID-19, zikubiseho ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga, ibyiciro byose bishingiyeho ubukungu bw’Igihugu, byabaye nk’ibihagara hakora icyiciro kimwe gusa, ari cyo cya Serivisi.

Izindi Nkuru

Aho iki cyorezo gitangiye kugenza macye ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigatangaza ko COVID-19 itakiri icyorezo gihangayikishije, Abanyarwanda bari bafite inyota yo gukora nkuko byahoze mbere y’umwaka wa 2020, basanze zarahinduye imirishyo, ndetse ubucuruzi bwambukiranya imipaka burangirika.

Uku niko byagenze ku Banyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambuka umupaka wa Petite Barriere uherereye mu Karere ka Rubavu, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imipaka mu Rwanda, kivuga ko mbere ya COVID-19, kuri uyu mupaka wa Petite Barriere hambukaga nibura abantu ibihumbi 55 ku munsi.

Kanyamahoro Fidel, ushinzwe imipaka icumi ihuza u Rwanda n’ibindi Bihugu, yagize ati “Abantu bambukaga buri munsi wasangaga ari abacuruzi bakorera ubucuruzi bwabo umunsi ku wundi mu Gihugu cya Congo, kimwe n’uko abaturage ba Congo bacururiza mu Rwanda kandi bataha.”

Nyamara COVID-19 ikimara kuza imipaka igafungwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, abakoreshaga uyu mupaka bavuga ko naho wongeye gufungurirwa, urujya n’uruza ku Banyarwanda rwacitse intege bitewe n’amananiza arimo kuzamura ibiciro by’impapuro bambukiraho.

 

Abambuka baragabanutse

Kugeza ubu, nibura abantu bari hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 15 ni bo bambuka baciye kuri uyu mupaka wa Petite Barriere ku munsi, umubare muto cyane ugereranyije n’abantu ibihumbi bisaga 55 bambukaga.

Hari umuntu utashimye ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, wabwiye RADIOTV10 ko mbere habagwaga nibura inka 13 ku munsi, ariko uyu munsi habagwa inka eshatu gusa, bitewe n’uko amabagiro yo mu Karere ka Rubavu hafi ya yose atagikora.

 

Umuzi wabyo

Kanyamahoro Fidel avuga ko abambuka bagabanutse cyane bitewe n’ibibazo byaturutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, biza guhumira ku mirari hikubisemo n’ibibazo by’intambara yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Hakurya baje gufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bitewe n’inyungu zabo, bituma umubare munini w’abacuruzi b’Abanyarwanda batambuka ngo bajyeyo, ahubwo bohereza ibicuruzwa bakishyuza nyuma.”

Avuga ko abaturage ba Congo bahagaritse ibikorwa byabo byo kuza kurangura mu Rwanda, ahubwo bahitamo kujya bajya kubifata mu isoko rimwe rya Kahembe ryoherezwamo ibicuruzwa n’Abanyarwanda, dore ko ari na ryo rimwe rukumbi ryemerewe gucururizwamo n’Abanyarwanda muri Congo.

Cyakora hari icyizere ko bizakemuka, kuko mbere y’uko umubano w’Ibihugu byombi ucumbagira muri 2021, ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) hakozwe ubuvugizi ngo ibibazo hagati y’ibihugu byombi bikemuke, binyuze mu mategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Icyo gihe, Ibihugu byombi byemeranyijwe ko Jeto (udupapuro tw’inzira) igabanyirizwa ibiciro, ibyari imbogamizi ku Banyarwanda bakoraga ubucuruzi bwambuka umupaka muto wa Petite Barriere kandi ikajya ikoreshwa ku baturiye umupaka aho gukoresha urupapuro rw’inzira rwa Laissez-passer cyangwa se na permit de sejour.

 

Inzego z’u Rwanda zivuga iki?

Nubwo COVID-19 itakiri ikibazo gihangayikishije, ariko ingaruka zayo ziracyahari kuko bigaragara ko yahinduye byinshi ku bikorwa by’ubucuruzi byanyuranyuranagamo kuri uyu mupaka, hakiyongeraho ibibazo by’umutekano.

Kuri iyi ngingo, Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuburira Abanyarwanda kwitondera kwambuka bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye, mu gihe Ibihugu byombi bitarumvikana.

Muri Gicurasiumwaka ushize wa 2022, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kwiyahura ngo bambuke bajya muri Congo, mu gihe ibibazo bihari bitarashakirwa umuti.

Icyo gihe yagize ati “Congo ikomeje ibikorwa by’urugomo bigamije guharabika no gushotora u Rwanda. Bityo rero turagira inama abanyarwanda yo kutiyahura ngo bambuke umupaka, kuko kugeza ubu hari abanyarwanda barimo bahura n’ibibazo abandi bagafungirwa muri Congo, bazira kuba ari abanyarwanda.”

Uru ruhurirane rw’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 n’ibibazo by’umutekano, biracyari intandaro y’ingaruka abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagihura nabyo, nubwo Guverinoma y’u Rwanda itanga ihumure ko harimo hakorwa inzira y’ibiganiro bigamije gishyiraho amategeko agenga ubucuruzi, mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru