Igisobanuro gitunguranye cy’Umuyobozi w’Ibitaro byagaragayemo umwanda udasanzwe mu bwiherero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, byagaragayemo umwanda ukabije ushingiye ku kibazo cy’ubwihero bufunze none bumwe bufunguye wakorewe ibya mfura mbi, yavuze ko atumva ukuntu umwanda nk’uyu uri mu Bitaro ayoboye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, wasuye ibi bitaro biri kugaragaramo umwanda ukabije, yasanganijwe agahinda n’ababirwariyemo ndetse n’abarwaza babo, bamubwiye ko kubona aho kwiherera byabaye ihurizo, kuko ubwiherero bufunze.

Izindi Nkuru

Bavuze ko ubwirero bumwe aro bwo bufunguye, mu gihe ubundi bufunze, none ubufunguye buri kubyiganirwamo n’abantu benshi bigatuma umwanda upfukirana no hejuru ku buryo bitera bamwe kwiherera mu busitani buri aho hafi, abandi bagakoresho indobo, ubundi bagashaka uburyo bwo kumena umwanda.

Aba barwayi n’abarwaza bavuga ko iki kibazo bakeka ko cyaba giterwa no kuba muri ibi bitaro hamaze iminsi hari ikibazo cy’ibura ry’amazi bigatuma abakora amasuku bahitamo kwiyorohereza akazi bagafunga imiryango y’ubwiherero hagasigara umwe gusa uhuriramo n’ibitsina byombi.

Umwe ati “Turi kwituma mu mabumba (indobo nto) twarangiza umwanda tukajya gushaka aho tuwumena muri wese ihari ifite umwanda uteye ubwoba.”

Kubera ko umwanda wapfukiranye no hejuru bigora ab’igitsinagore bakenera kwihagarika byoroheje bagahitamo kwikinga inyuma y’inyubako.

Umurwaza umwe ati “None se ntubonye uriya mumama ntumurebye wowe? Yihagaritse aho yari ageze aho kugira ngo ajye muri iriya wesi kubera ko abamama bihagarika bigombye ko bicara, abonye atakwicara muri iriya wese na we urayibonye.”

Hari abavuga ko bafite impungenge ko uyu mwanda ushobora kubatera izindi ndwara. Umurwayi umwe ati “twaje kwivuza indwara hano ariko turahakura n’izindi za korera na macinya.”

Umuyobozi w’ibi Bitaro bya Gihundwe, Dr. Mukayiranga Edith wabanje kuvuga ko uwo mwanda utari mu Bitari ayoboye, nyuma abonye amashusho n’amafoto, yahinduye imvugo avuga ko agiye kubikurikirana.

Yagize ati “mu by’ukuri icyo kibazo nari nzi ko nta gihari, kuko mu cyumweru gishize njyewe ubwanjye nasuze tuwareti nsanga hari izifunze ndazifunguza. Ibyo kuba zuzuye zisa nabi byo ntabwo rwose nari nzi ko ari uko bimeze.”

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ibitaro bya Gihundwe bije ku mwanya wa nyuma mu Gihugu hose hakurikijwe amanota ibitaro bihabwa n’inzego z’ubuzima.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru