Museveni yeruye atanga amakuru mpamo ku kwandura Covid-19 kwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeye ko kimwe mu bipimo yafashwe ku ndwara ya COVID-19, byagaragaje ko ayifite, nyuma y’uko aya makuru yari akomeje gucicikana.

Inkuru iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino mu karere ka Afurika y’Iburasrazuba no ku Isi, ni uburwayi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni waraye usanganywe COVID-19.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko ibipimo bitandukanye byafashwe Museveni kuri uyu wa Gatatu, byagaragaje ko yanduye COVID-19, ndetse yahise ashyirwa mu kato.

Bitangajwe nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yari televiziyo y’Igihugu ageza ijambo ku Banya-Uganda, icyakora icyo gihe na we yivugiye ko yumva afite inkorora n’imbeho byatumye yisuzumisha.

Ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, yavuze ko kwandura kwa Perezida Museveni kwabereye isomo abantu bahakana ko iki cyorezo kibaho, kuko niba kidatinya Perezida, nta n’undi kitahangara.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Museveni, nawe yavuze ko nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso birimo ibicurane, “nahamagaye abaganga banjye ngo bamfate ibizamini ngo barebe niba ntarwaye Corona.”

Yavuze ko bafashe ibipimo bitatu birimo kimwe kizwi nka Rapid test ndetse na bibiri bya PCRs, ati “Icya Rapid cyagaragaje ko ntarwaye kimwe n’ikindi cya PCRs ariko ikindi cya PCRs cyagaragaje ko ndwaye.”

Museveni yavuze ko ubu yamaze kwishyira mu kato ndetse akaba ari gukurikiza amabwiriza yose y’abaganga.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru